Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yagaragaje ko aya masezerano akubiyemo inshingano impande zombi zigomba kubahiriza, ariko ko RDC itarashyira mu bikorwa izirebana no kurandura FDLR, umutwe urimo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Makolo yavuze ko kuba RDC itarubahirije izo nshingano bikomeje kuba imbogamizi mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yasinyiwe i Washington, agamije gukemura ibibazo by’umutekano bimaze igihe mu Burasirazuba bwa Congo.

Yagize ati “Amasezerano ya Washington akubiyemo inshingano zumvikana ku bijyanye no kurinda umutekano w’u Rwanda, by’umwihariko ikibazo cyo guhashya umutwe wa FDLR ugizwe n'abakoze jenoside, uterwa inkunga na leta ya Congo, inshingano zitarashyirwa mu bikorwa, kandi abo bireba bakaba ntacyo barabibazwaho.”

Yashimangiye ko u Rwanda rutigeze ruhindura icyemezo cyarwo cyo gushyira mu bikorwa amasezerano, ariko ko kubahiriza inshingano z’impande zombi ari byo bizatuma intego zayo zigerwaho. Yagaragaje ko hari ibintu bibiri bikwiriye kubanza gukorwa kugira ngo aya masezerano yubahirizwe ku ruhande rw'u Rwanda.

Yakomeje agira ati “U Rwanda rwiteguye gushyira mu bikorwa Amasezerano ya Washington, igihe cyose leta ya Congo izagaragaza ubushake bwo kubahiriza inshingano zayo, kandi umuhuza akita ku buryo impande zose zabazwa inshingano ku byo ziyemeje.”

Amasezerano ya Washington yashyizweho umukono ku wa 4 Ukuboza 2025 na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Félix Tshisekedi wa RDC, imbere ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump.

Ayo masezerano agamije gukemura amakimbirane amaze imyaka myinshi hagati y’ibihugu byombi, by’umwihariko ibibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC.

Mu ngingo z’ingenzi ziyakubiyemo harimo gusenya umutwe wa FDLR n’indi mitwe iwufasha, ndetse no gukuraho ingamba z’ubwirinzi zashyizweho n’u Rwanda. Izo nshingano ziteganyijwe gushyirwa mu bikorwa mu buryo buhujwe kandi bugenzurwa.

U Rwanda rumaze igihe rugaragaza ko FDLR ari kimwe mu bibazo bikomeye bibangamiye umutekano warwo, rushinja ubutegetsi bwa RDC gukomeza gufasha uwo mutwe.

Ku wa 5 Kamena 2026, Guverinoma y’u Rwanda yari yasohoye itangazo ishimangira ko Amasezerano ya Washington adashobora gushyirwa mu bikorwa n’uruhande rumwe gusa, kuko buri gihugu gifite inshingano cyiyemeje kubahiriza.

Icyo gihe u Rwanda rwagaragaje ko rushyigikiye uruhare rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gushaka umuti w’amakimbirane yo mu Burasirazuba bwa RDC, ariko rushimangira ko kubahiriza amasezerano bigomba kujyana no kubaza buri ruhande inshingano zarwo.

Ibi Makolo yongeye gushimangira bije mu gihe ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano ya Washington rikomeje kutavugwaho rumwe n’impande zitandukanye.

Mu gihe impande zombi zikomeje kutumvikana ku ishyirwa mu bikorwa ry'inshingano zazo, u Rwanda rushimangira ko rwiteguye gukomeza inzira y’amahoro yashyizweho binyuze mu Masezerano ya Washington, ariko rugasaba ko ikibazo cya FDLR gihabwa uburemere bukwiye kandi ko buri ruhande rubazwa ibyo rwiyemeje.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yagaragaje ko amasezerano ya Washington akubiyemo inshingano impande zombi zigomba kubahiriza