Yabigarutseho ku wa 28 Ukwakira 2026 i Moscow mu Burusiya, ubwo yayoboraga ikiganiro ku iterambere ry’ikoranabuhanga rya nucléaire muri Afurika, cyateguwe mu bikorwa by’ubucuruzi byaherekeje Inama ya gatatu y’u Burusiya na Afurika.
Iki kiganiro cyabaye ku bufatanye n’Ikigo cya Leta y’u Burusiya gishinzwe Ingufu za Atomike, Rosatom. Cyibanze ku ntambwe ibihugu bikwiye gutera mu guteza imbere uru rwego, gukoresha ubumenyi n’ubushobozi bifite, ndetse no gukemura imbogamizi zibangamira imishinga yarwo.
Zerbo yashimangiye ko mbere yo kubaka ibikorwaremezo bya nucléaire, hakenewe kubanza gutegura abahanga bazabikoresha n’abazagenzura imikorere yabyo.
Ati “Buri gahunda igera ku ntsinzi itera imbere intambwe ku yindi, kandi uburyo bw’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Ingufu za Atomike, IAEA, ni bwo butuyobora. Mbere yo kubaka réacteurs, duhugura ba injeniyeri, abagenzuzi n’abatekinisiye, kandi tukubaka icyizere mu baturage bacu.”
Yagaragaje ko ubufatanye hagati y’ibihugu bya Afurika ari ingenzi kugira ngo imishinga y’ingufu za nucléaire ishyirwe mu bikorwa vuba kandi mu buryo bwizewe.
Ati “Nta gihugu cya Afurika gikwiye gukora uru rugendo cyonyine: imiyoboro y’amashanyarazi ihuza ibihugu byo mu karere, ibigo bihuriweho by’amahugurwa n’ubufatanye hagati y’inzego z’ubugenzuzi bizatuma ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga ryihuta kandi rirushaho kugira umutekano.”
Zerbo yavuze ko Afurika imaze gutera intambwe yo kuva mu biganiro ku ngufu za nucléaire ikagera ku kubaka ibikorwaremezo, ariko ko hakenewe kwita ku mpinduka ibyo bikorwa bizazana mu mibereho y’abaturage.
Ati “Reka noneho duharanire ko biva mu kubaka bikagera ku guhindura imibereho: amashanyarazi mu ngo zacu, ubuvuzi mu bitaro byacu, imirimo ku rubyiruko rwacu n’ubushobozi bw’umugabane bwo kwigenga.”
Abitabiriye iki kiganiro bagaragaje ko ikoranabuhanga rya nucléaire ridakoreshwa mu gutanga amashanyarazi gusa, ahubwo rifite n’uruhare mu buvuzi, ubuhinzi n’ubushakashatsi.
Umuyobozi Mukuru wa Rosatom, Alexey Likhachev, yavuze ko iki kigo gikorera mu bihugu 29 muri 54 bigize Afurika. Yagaragaje ko iterambere ry’uru rwego risaba ibikorwa bihoraho, birimo guhugura abakozi, kubaka ibikorwaremezo no gushyira mu bikorwa imishinga minini.
Mu bijyanye no gutegura abakozi, Rosatom yatangaje ko abanyeshuri 370 baturuka mu bihugu 26 bya Afurika biga mu Burusiya binyuze muri gahunda zayo, mu gihe abandi barenga 100 bo mu bihugu 17 biteganyijwe ko bazakirwa mu mwaka w’amashuri utaha.
U Rwanda rushaka kwifashisha ingufu za nucléaire mu kongera ingano y’amashanyarazi rutunganya, azafasha guteza imbere inganda, gutunganya amabuye y’agaciro no gushyigikira ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga.
Mu nama ku guhanga udushya mu ngufu za nucléaire muri Afurika yabereye i Kigali muri Gicurasi 2026, Perezida Paul Kagame yongeye kugaragaza intego yo gutangira gukoresha izo ngufu mu ntangiriro z’imyaka ya 2030, hibandwa ku mashanyarazi akomoka kuri réacteurs nto zizwi nka SMRs, zishobora gushyirwaho buhoro buhoro hakurikijwe ibikenewe.
Uretse amashanyarazi, u Rwanda ruteganya kubyaza iri koranabuhanga umusaruro mu buvuzi, ubuhinzi, ubushakashatsi no guhugura abahanga.
Muri Nyakanga 2026, impuguke za IAEA zasoje isuzuma ry’imyiteguro y’u Rwanda kuri uwo mushinga, zitanga inama ku bigomba kunozwa kugira ngo uzashyirwe mu bikorwa hubahirijwe ibisabwa mu mutekano.





Ibitekerezo 0