Ni amasezerano yasinyiwe mu nama yahuje u Burusiya na Afurika imaze iminsi ibera muri iki gihugu kinini ku Isi.
Ni amasezerano yari hagati y’Ikigo Gishinzwe Ingufu za Atomike mu Rwanda (Rwanda Atomic Energy Board: RAEB) n’Ikigo cya Leta y’u Burusiya gishinzwe Ingufu za Atomike, Rosatom.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya, Gen Maj Joseph Nzabamwita ni we wayashyizeho umukono, agaragaza ko azafasha mu kubaka uruganda rwa SMR ndetse n’Ikigo cy’Ubumenyi bw’ingufu za nucléaire n’Ikoranabuhanga (Centre for Nuclear Science and Technology).
Gen Maj Joseph Nzabamwita yavuze ko ibikorwa byo kubaka ibi bigo bizatangira vuba, ko uyu mushinga uzatanga akazi ku rubyiruko, ugafasha mu guhugura abahanga mu bya nucléaire n’abatekinisiye.
Ati “Ingufu za nucléaire zitangiza, gushyiraho Ikigo cy’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga rya Nucléaire, guhugura abahanga mu bya nucléaire n’abatekinisiye bikomeje kuba imwe mu nkingi z’ubufatanye hagati y’u Rwanda n’u Burusiya.”
Yavuze ko ingufu za nucléaire, ikoranabuhanga rizishingiyeho rikoreshwa mu kuvura kanseri, kubungabunga umusaruro w’ubuhinzi, gukora ubushakashatsi ku miterere y’aho amabuye y’agaciro aherereye no kuyatunganya, bizazanira Abanyarwanda inyungu zifatika mu buzima, ubuhinzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, kubona amashanyarazi ahendutse muri buri rugo no guteza imbere ubumenyi mu mashami ya tekiniki.
Ati “Iri koranabuhanga ni ingenzi mu iterambere ry’u Rwanda mu rwego rwa gahunda ya kabiri yo kwihutisha iterambere (NSTII) n’Icyerekezo 2050. Imirimo yo kubaka izatangira vuba mu Rwanda, bikazanafasha mu guhanga imirimo ku rubyiruko rwacu.”
U Rwanda rugeze kure urugendo rurugeza ku gukoresha ingufu za nucléaire.
Ubusanzwe uruganda rwa nucléaire ruba ari ikintu kinini cyane ariko SMRs u Rwanda rwifuza ari aba ari nto, ku buryo wayigereranya n’ingano y’ikigega.
Uko wongera umubare w’ibyo bigega ni ko wongera n’ingano y’umuriro bishobora gutanga. SMRs imwe mu zo u Rwanda rushaka, ifite ubushobozi bwo gutanga megawatt 200 z’amashanyarazi, noneho zikaba enye.
Aho kubaka uruganda runini cyane rutanga megawatt 1000, igihugu gishobora guhitamo gutumiza reactors zifite ubushobozi butandukanye, ku buryo niba gikeneye kongeraho megawatt 100, gitumiza ifite ubwo bushobozi cyangwa se ifite Megawatt runaka bitewe n’izikenewe.







Ibitekerezo 0