Uyu mushinga waganiriweho ku wa Gatatu, tariki ya 18 Ugushyingo 2026, ubwo Ambasaderi w’u Rwanda muri Pakistan, Harerimana Fatou, yagiranaga ibiganiro na Perezida w’Umutwe w’Abadepite wa Pakistan, Sardar Ayaz Sadiq, i Islamabad.
Sadiq yashimye Umutwe w’Abadepite w’u Rwanda wafashe iya mbere mu gutegura uwo mushinga w’amasezerano y’ubwumvikane, avuga ko umutwe ayoboye urimo kuwusuzuma.
Muri ibyo biganiro, Ambasaderi Harerimana yasobanuriye Sadiq imikorere y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, agaruka ku buryo abagore n’urubyiruko bahagarariwemo n’uruhare bagira mu mirimo yayo.
Sadiq yagaragaje kandi ko yifuza kumenya byinshi ku rugendo rw’u Rwanda rwo kwiyubaka n’ubwiyunge nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yagarutse by’umwihariko ku buryo Abanyarwanda bubatse ubumwe, amahoro n’imibanire myiza mu muryango nyarwanda.
Ambasaderi Harerimana yari aherekejwe na Kwibuka Esdras, Umunyamabanga wa Mbere muri Ambasade y’u Rwanda muri Pakistan.








Ibitekerezo 0