Yashyizweho umukono ku wa 23 Nzeri 2026, i New York, hagati ya Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo w’u Rwanda, Paula Ingabire, na Minisitiri w’Ikoranabuhanga no Kwihangira Imirimo wa Jordanie, Sami Smeirat.
Aya masezerano agamije guteza imbere ubufatanye mu guhanahana ubumenyi mu bijyanye na serivisi za Leta zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga, aho Jordanie yagaragaje ubunararibonye ifite muri gahunda zayo zifashisha ikoranabuhanga zirimo urubuga ruhuriza hamwe serivisi, Super App.
Minisiteri Ingabire yavuze ko ibiganiro by’impande zombi byibanze ku gusangira ubumenyi, guhuza inzego ndetse no gutegura uburyo aya masezerano azavamo ibikorwa bifatika.
Yagize ati “Impande zombi zaganiriye ku mahirwe yo gusangira ubumenyi, ubufatanye hagati y’inzego ndetse no gusurana, kugira ngo amasezerano y’ubufatanye ahinduke ibikorwa bifatika.”
Muri ubu bufatanye, Jordanie izasangiza u Rwanda ubunararibonye mu gukora urubuga rumwe ruhuriza hamwe serivisi zitandukanye z’ikoranabuhanga.
Super App ya Jordan ihuza serivisi zirimo kwishyura, guhaha, gutwara abantu, gutanga ibiribwa ndetse na serivisi za Leta, byose bikaboneka kuri uru rubuga.
Ubu bufatanye buje mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu kubaka ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga no koroshya uburyo abaturage babona serivisi za Leta.
Muri uru ruzinduko i New York, Minisitiri Ingabire yanitabiriye inama y’ikigo Anthropic cyakoze urubuga rw’ubwenge buhangano rwa Claude, yahuje abahagarariye za guverinoma, imiryango iharanira iterambere, inzego z’ubutabazi n’abafatanyabikorwa mu ikoranabuhanga.
Iyi nama yibanze ku ikoreshwa rya AI mu nzego zirimo ubuzima, uburezi, ubushakashatsi na serivisi z’ubutabazi, ndetse no ku bijyanye no kongera ubushobozi, ibikorwaremezo.
Minisitiri Ingabire yagaragaje ko u Rwanda rumaze gutangiza uburyo burenga 30 bwo gukoresha AI mu bikorwa bitandukanye, ndetse ko hari amahirwe y’uko ikiranabuhanga ryakomeza kwaguka muri Afurika.
Yitabiriye kandi inama yateguwe n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ikoranabuhanga rishya n’ishami rishinzwe iterambere (UNDP), byibanze ku kubaka ibikorwaremezo bikoresha ikoranabuhanga.
Abitabiriye iyi nama baganiriye ku ndangamuntu y’ikoranabuhanga, uburyo bwo guhererekanya amafaranga, gusangira amakuru ndetse n’amategeko agenga imikoreshereze y’ibi bikorwaremezo.
Minisitiri Ingabire yasangije abitabiriye inama aho u Rwanda rugeze rutegura indangamuntu z’ikoranabuhanga no mu guteza imbere uburyo bwo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga.






Ibitekerezo 0