Aya masezerano yashyizweho umukono ku wa Gatanu, tariki ya 13 Ugushyingo 2026, mu muhango wabereye i Phnom Penh, umurwa mukuru wa Cambodge, witabiriwe na Perezida Paul Kagame na Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu, Hun Manet.
Ni umuhango wabaye mu ruzinduko Perezida Kagame arimo kugirira muri Cambodge, aho yitabiriye kandi Inama ya 20 y’Ibihugu bikoresha Igifaransa (Francophonie), iteganyijwe kuva ku wa 14 kugeza ku wa 16 Ugushyingo 2026.
Amasezerano yashyizweho umukono arimo ay’ubufatanye hagati y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) n’Urwego rushinzwe Iterambere muri Cambodge, Council for the Development of Cambodia (CDC).
Aya masezerano agamije gushimangira imikoranire hagati y’inzego z’ibihugu byombi zishinzwe guteza imbere ishoramari.
Andi masezerano yerekeye ubufatanye mu rwego rw’ubukerarugendo, aho ibihugu byombi byiyemeje gukomeza gukorana muri uru rwego rufite uruhare mu iterambere ry’ubukungu.
Amasezerano ya gatatu yerekeye serivisi z’ubwikorezi bwo mu kirere, akaba agamije gushyiraho urwego rw’imikoranire mu bijyanye n’ingendo zo mu kirere hagati y’ibihugu byombi.
Aya masezerano yose agamije kwagura no gushimangira umubano w’u Rwanda na Cambodge, by’umwihariko mu nzego z’ubukungu, ishoramari, ubukerarugendo n’ubwikorezi.
Mu bikorwa byaranze uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Cambodge, yanagiranye ibiganiro na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w'Abadepite, Samdech Maha Rathsapheathika Thipadei Khuon Sudary.
Ibyo biganiro byibanze ku gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi n’ubufatanye bw’inteko zishinga amategeko, kwagura imikoranire no gusangizanya ubunararibonye mu nzego zitandukanye.
By’umwihariko, baganiriye ku guteza imbere uburinganire bw’abagore n’abagabo, aho u Rwanda ruza ku isonga ku Isi mu kugira umubare munini w’abagore mu Nteko Ishinga Amategeko.
Uru ruzinduko rwa Perezida Kagame rubaye mu gihe u Rwanda na Cambodge bikomeje gushaka uburyo bwo kwagura imikoranire yabyo mu nzego zitandukanye.
Muri Nzeri 2026, inzego zihagarariye abikorera mu bihugu byombi zari zatangiye ibiganiro bigamije gushaka amahirwe y’ubufatanye mu bucuruzi n’ishoramari.
Cambodge ni igihugu giherereye mu Majyepfo y’Iburasirazuba bwa Aziya.











Ibitekerezo 0