Minisitiri ushinzwe Ikoranabuhanga, Baroness Lloyd of Effra, yabwiye Inteko Ishinga Amategeko umutwe wa ba Lord ko ihagarikwa ry’izo serivisi ahanini ryatewe n’ingamba zo kurinda sisitemu, mu gihe zirimo kuvugururwa no gukurwamo icyo cyuho.

Yasobanuye ko inzego zibishinzwe zikorana n’izindi nzego za Leta kugira ngo serivisi zisubukure zifite umutekano, kandi ko ibyo birimo gukorwa vuba bishoboka.

Icyo cyuho cyagaragaye muri PHP, ururimi rwifashishwa mu gukora no gukoresha imbuga nyinshi za internet. Gishobora guha abajura bo mu ikoranabuhanga uburyo bwo kwinjira muri systeme, kwiba amakuru, gushyiramo porogaramu zangiza cyangwa guhagarika imikorere y’imbuga.

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza byatangaje ko nta serivisi z’ingenzi zikoreshwa n’abaturage benshi zagizweho ingaruka. Byashimangiye kandi ko kuba hari serivisi zahagaritswe bidasobanuye ko abajura binjiye muri sisitemu zazo.

Guverinoma ntiyatangaje urutonde rwa serivisi zahagaritswe, ivuga ko isanzwe idashyira ahagaragara amakuru nk’ayo.

Baroness Lloyd yavuze ko nta gitero cyari cyemezwa ko cyageze ku ntego mu nzego za Leta cyangwa ahandi mu Bwongereza kubera icyo cyuho, nubwo mu bindi bihugu hari hagaragaye ibikorwa byo kugerageza kucyifashisha.

Yagaragaje ko Ikigo cy’u Bwongereza gishinzwe Umutekano w’Ikoranabuhanga, NCSC, cyamenyeshejwe na OpenAI iby’icyo kibazo mu cyumweru cyabanje. Ibyo byatumye hatangira ubufatanye bwo kugitegura no kurinda abakoresha systeme mbere y’uko gitangazwa ku mugaragaro.

NCSC yanatanze imenyesha rigera ku bihumbi 50 ku bigo by’ubucuruzi n’indi miryango, ibigaragariza ingamba byafata.

Ku rwego mpuzamahanga, ibigo n’inzego zitandukanye na byo byahagaritse imbuga by’agateganyo kugira ngo bikosore icyo cyuho. Cloudflare, ikigo gitanga serivisi z’ibikorwaremezo bya internet, cyatangaje ko cyabonye amagerageza abarirwa muri za miliyoni yo kucyifashisha, ariko ko nta gihamya cyari gifite y’uko hari ayageze ku ntego.

U Bwongereza bwahagaritse serivisi 32 kubera ibitero by'ikoranabuhanga