Ni icyemezo gikubiye mu ngamba nshya za Guverinoma zigamije gukumira imyitwarire ibangamira abakoresha ubwikorezi rusange.
Izi ngamba zinareba abajugunya imyanda aho itagenewe, abanywera itabi ry’ikoranabuhanga mu binyabiziga rusange n’abakoresha iterabwoba ku bandi bagenzi.
Guverinoma yatangaje ko yahaye inzego z’ibanze amabwiriza azifasha gukoresha ububasha bwo gushyiraho amategeko agenga imyitwarire muri bisi. Icyakora, ayo mategeko agomba kubanza kwemezwa na Minisitiri w’Ubwikorezi.
Abashoferi ntibazaba bashinzwe kuyubahiriza. Ibyo bizakorwa n’ababiherewe ububasha, barimo abashinzwe umutekano mu bwikorezi na Polisi.
Minisitiri w’Ubwikorezi, Heidi Alexander, yavuze ko impinduka nto mu myitwarire zishobora kugira uruhare runini mu gutuma abagenzi barushaho kwishimira ingendo.
Amategeko asanzweho ateganya ko umuntu usabwe guhagarika urusaku muri gari ya moshi akanga, ashobora kuyikurwamo cyangwa agacibwa amande agera ku Mapawundi 1.000.
Nubwo izi ngamba zakiriwe neza, bamwe bagaragaje impungenge ku buryo zizashyirwa mu bikorwa.
Ubushakashatsi bw’ikigo Transport Focus bwagaragaje ko abagenzi bane muri 10 bumvise badatekanye mu rugendo kubera imyitwarire ibangamira abandi. Iki kigo cyemeza ko kugabanya urusaku n’indi myitwarire nk’iyo bishobora gushishikariza abantu benshi gukoresha ubwikorezi rusange.



Ibitekerezo 0