Iyi myigaragambyo yabaye ku wa Gatandatu, tariki 14 Ugushyingo 2026, imbere y’Ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Busuwisi, aho abayitabiriye basabye abagabo kugira uruhare rufatika mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore.

Yateguwe n’itsinda ryiswe Men Against Violence Against Women, rifatanyije n’umuryango wa Maenner, mu rwego rwo gukangurira abagabo kwamagana bagenzi babo bakomeza gushyigikira imyumvire isuzugura abagore.

Abateguye iyi myigaragambyo bagaragaje impungenge z’uko imyumvire ishingiye ku gusuzugura abagore ikomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane mu rubyiruko rw’abahungu n’abagabo bakiri bato.

Bavuze ko hari amatsinda n’abantu bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga bakwirakwiza ubutumwa bushyira abagabo hejuru y’abagore, bunashishikariza abantu kurwanya ihame ry’uburinganire.

Christoph Gosteli w’imyaka 42, usanzwe akora mu bijyanye n’imibereho myiza y’abaturage, akaba umwe mu bateguye iyo myigaragambyo, yavuze ko abagabo bagomba kwemera uruhare rwabo mu ihohoterwa rikorerwa abagore, aho gukomeza kwigira ba ntibindeba.

Yagize ati “Twebwe abagabo turi kimwe mu bigize ikibazo cy’ihohoterwa rikorerwa abagore n’abantu bafite imyumvire itandukanye ku bijyanye n’igitsina.”

Yakomeje agira ati “Ni yo mpamvu ari ingenzi ko duhaguruka tukavuga ko tutagishaka kuba bamwe mu bateza iki kibazo, ahubwo dushaka kugira uruhare mu kugikemura.”

Iyi myigaragambyo yabaye nyuma y’ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya Zurich ifatanyije n’umuryango MenCare, bujyanye n’imyumvire y’abagabo ku ruhare rwabo mu muryango.

Ubwo bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara muri Kamena 2026, bwagaragaje ko kimwe cya kabiri cy’abagabo bafite hagati y’imyaka 18 na 24 babubajijwe bafite imyumvire ishingiye ku kuba umugabo agomba kugira ububasha buruta ubw’abandi.

Bamwe muri abo bagabo bagaragaje ko batekereza ko abagabo bafatwa nk’abagabo nyabo bagenda bahezwa mu muryango mugari.

Abakoze ubwo bushakashatsi basabye ko hatangizwa ibiganiro byimbitse ku myumvire y’ubugabo ishobora guteza ihohoterwa, guhera mu mashuri kugeza mu zindi nzego z’umuryango mugari.

Minisitiri w’Ubutabera w’u Busuwisi, Beat Jans, na we aherutse kugaragaza impungenge ku ihohoterwa rikorerwa abagore, cyane cyane irikorerwa ku mbuga nkoranyambaga.

Mu ijambo yavuze ku wa 2 Ugushyingo 2026, Jans yagaragaje ko abagabo ari bo bakora hafi 80% by’ibyaha by’ihohoterwa, mu gihe ku byaha byo gufata ku ngufu icyo gipimo kigera kuri 99%.

Abitabiriye imyigaragambyo basabye ko abagabo barushaho kugira uruhare mu kurwanya ihohoterwa, bagahindura imyumvire ishobora kuriteza ndetse bagaharanira kubaka umuryango urangwa n’uburinganire n’ubwubahane.