Ni nyuma y’uko ku Cyumweru tariki ya 22 Ugushyingo 2026, umutwe wa FRN utangaje ko wahanuye indege y’intambara yari mu kirere cya Minembwe, ivuga ko yari igiye kugaba ibitero ku baturage b’abasivili.
Mu itangazo ryashyizwe ku rubuga rwa X kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Ugushyingo 2026, Igisirikare cy’u Burundi cyamaganye amakuru cyavuze ko ari ibihuha byakwirakwijwe binyuze kuri konti ya YouTube ya MUGENZA TV, yerekeye inkomoko y’iyo ndege.
Cyagize kiti “Igisirikare cy’u Burundi kirahakana cyivuye inyuma ibinyoma byakwirakwijwe ku rubuga rwa YouTube rwa MUGENZA TV, ku wa 23 Ugushyingo 2026, byerekeye inkomoko y’indege y’intambara yaguye muri Minembwe.”
Igisirikare cy’u Burundi cyemeje ko gifite abasirikare boherejwe muri RDC mu rwego rw’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, ariko gishimangira ko ibikorwa byabo bigarukira ku mirwano yo ku butaka.
Cyasobanuye ko nta bushobozi bw’indege z’intambara gifite muri ibyo bikorwa, bityo ko amakuru agihuza n’indege yahanuwe muri Minembwe adafite ishingiro.
Iri tangazo rije nyuma y’umunsi umwe Umuvugizi wa FRN, Lawrence Kanyuka, atangaje ko abarwanyi b’uwo mutwe bahanuye indege yari mu kirere cya Minembwe saa kumi n’ebyiri z’igitondo cyo ku Cyumweru tariki ya 22 Ugushyingo 2026.
Yagize ati “Kuri iki Cyumweru, tariki ya 22 Ugushyingo 2026, saa kumi n’ebyiri, FRN yahanuye indege y’intambara yagurukaga mu kirere cya Minembwe, yitegura kurasa ku basivili.”
Indege yahanuwe ni iyo mu bwoko bwa Cessna, yavuguruwe kugira ngo ikoreshwe mu bikorwa bya gisirikare.






Ibitekerezo 0