Ni impanuka yabaye kuri uyu wa Gatanu, aho bivugwa ko ikirere kibi gishobora kuba ari cyo cyayiteye.
Ibiro Ntaramakuru ANI byatangaje ko iyo kajugujugu yavaga i Badrinath, ahantu harangwa cyane Abahindu bakorera ingendo nyobokamana mu misozi, yerekeza mu Mujyi wa Dehradun, itwaye abagenzi batanu n’umupilote.
Umuyobozi wa Leta ya Uttarakhand, Pushkar Singh Dhami, yavuze ko ibiro bye byamenyeshejwe ko hari kajugujugu yakoreye impanuka hafi y’umudugudu wo mu gace ka Joshimath.
Mu butumwa yatambukije kuri X, Dhami yavuze ko ubuyobozi bw’akarere, amakipe ashinzwe guhangana n’ibiza n’ingabo zo muri ako gace byafatanyaga mu bikorwa by’ubutabazi.
Mu Buhinde hakunze kugaragara impanuka z’indege.
Iheruka yabaye ku gicamunsi cyo ku wa 12 Kamena 2025 ni bwo habaye impanuka aho indege ya Sosiyete ya Air India yari itwaye abantu 242 yakoze impanuka nyuma y’iminota mike ihagurutse ku kibuga Mpuzamahanga cy’indege cya Ahmedabad mu Buhinde, irakongoka hakarokoka umuntu umwe.
Iyi ndege yahiriye mu Mujyi wa Ahmedabad uherereye mu Burengerazuba bw’u Buhinde, irakongoka ndetse igwira ku kigo cy’ubuvuzi hapfa abandi batari mu ndege.





Ibitekerezo 0