Iri tegeko ryemejwe ku wa Gatanu, tariki ya 20 Ugushyingo 2026, ku majwi 205 y’abasenateri barishyigikiye, mu gihe 110 baryanze.

Abatavuga rumwe na Guverinoma, bavuze ko iri tegeko rishobora gutuma abapolisi barushaho gukoresha intwaro mu buryo bukabije, ndetse rikagora imiryango y’abishwe kubona ubutabera.

Bamwe mu barinenga baryise itegeko riha abapolisi uburenganzira bwo kwica, kuko rishingira ku ihame ry’uko umupolisi wakoresheje intwaro aba atakoze icyaha kugeza igihe bigaragariye ukundi.

Biteganyijwe ko amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi azajyana iki kibazo mu Rukiko Rushinzwe Kurinda Iremezo ry’Itegeko Nshinga kugira ngo rusuzume niba iri tegeko ritanyuranyije n’Itegeko Nshinga.

Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Laurent Nunez, yashyigikiye iri tegeko, avuga ko ari ingenzi mu kurinda abapolisi bakora mu bihe bigoye.

Senateri Laurence Josende wo mu ishyaka ry’aba-Républicains yavuze ko intego ari ugushyiraho uburyo bwo kurinda abashinzwe umutekano mu mategeko, hashingiwe ku bihe baba barimo igihe bakora akazi kabo.

Iri tegeko rije nyuma y’uko mu Bufaransa hakomeje kugaragara ibibazo by’abaturage bishwe n’abapolisi, cyane cyane abirabura n’abakomoka mu bihugu by’Abarabu.

Mu 2023, iyicwa ry’umusore w’imyaka 17 witwaga Nahel Merzouk warashwe n’umupolisi ryateje imyigaragambyo ikomeye mu gihugu.

Morris Tidball-Binz, Intumwa y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe gukurikirana ubwicanyi bukorwa binyuranyije n’amategeko, yagaragaje impungenge ko iri tegeko rishobora gutuma abapolisi badakurikiranwa ku byaha bakoze.

Yasabye Sena y’u Bufaransa kwirinda amategeko ashobora gutuma abahohotewe n’imiryango yabo batabona ubutabera.

Samia El Khalfaoui, ufite mwishywa we Souheil wishwe n’umupolisi mu 2021, yavuze ko iri tegeko rizarushaho kugora imiryango y’abishwe kumenya ukuri ku rupfu rw’ababo.

Sena y'u Buafaransa yatoye itegeko rivuga ko umupolisi urashe umuntu ari mu kazi aba adakoze icyaha kugeza igihe bigaragaye ukuntu