Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Nuñez yavuze ko uwo mubare ushobora gukomeza kwiyongera cyane.

Ati “Muri iki gihe tuvugana tumaze kugera ku bantu hafi 1000 bafashwe. Ntekereza ko uyu mubare uza kwiyongera cyane.”

Yasobanuye ko ku wa Gatandatu imyigaragambyo yaranzwe n’urugomo n’ubusahuzi bukabije, mu masaha nk’ayo, ahagana saa moya z’umugoroba, hari hamaze gufatwa abantu 385.

Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu Gihugu yabwiye AFP ko abantu 410.000 bitabiriye imyigaragambyo hirya no hino mu Bufaransa barimo 110.000 bari i Paris.

Abigaragambya basabaga kongererwa ubushobozi bwo kugura no kurengera serivisi rusange. Umubare w’abayitabiriye wagabanyutse ugereranyije n’abantu 550.000 bigaragambije mu cyumweru cyabanje.

Icyakora, urugaga rw’abakozi rwateguye imyigaragambyo yahawe uburenganzira rwo rwatangaje ko yitabiriwe n’abantu 800.000 mu gihugu hose, barimo 250.000 bari mu Murwa Mukuru, Paris.

Mu mijyi itandukanye habereye imirwano hagati y’abigaragambya n’abashinzwe umutekano. Irimo Paris, Lyon, Rennes, Nantes, Bordeaux, Nice na Marseille.