Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Berliner Morgenpost cyasohotse ku wa Gatanu, Pistorius yavuze ko Berlin yamaze guha Kyiv ibikoresho byinshi bya Patriot na misile nyinshi.

Ati “Kuri ubu ntidushobora gutanga izindi.”

Pistorius yasabye ibindi bihugu byo mu Burengerazuba, ashinja kuba “byaragize uruhare ruto cyane,” kongera inkunga y’intwaro zirinda ikirere biha Ukraine.

Muri Mutarama, Pistorius yari yatanze umuburo ko u Budage budashobora kohereza izindi ntwaro za Patriot, avuga ko bwari bumaze guha Ukraine ibirenga kimwe cya gatatu cy’ubushobozi bwabwo.

U Budage, kimwe mu bihugu by’ingenzi byo mu Burengerazuba bishyigikiye Kyiv, bwatangiye kongera cyane intwaro n’ibikoresho bya gisirikare kuva intambara yo muri Ukraine yakaza mu 2022.

Chancelier Friedrich Merz yashyizeho intego yo kubaka igisirikare gikomeye kurusha ibindi mu Burayi. Berlin ivuga ko ibitero bishobora kugabwa n’u Burusiya bibangamiye umutekano, mu gihe Moscow yakomeje kuvuga ko ibirego by’uko ishaka gutera NATO ari ubusazi.

Uretse kubura intwaro za Patriot zirinda ikirere, Ukraine yahuye n’ibura rikomeye rya misile zigezweho zo mu bwoko bwa PAC-3 zishobora guhagarika misile zikomeye.

Icyo cyuho cyarushijeho kwiyongera nyuma y’uko u Burusiya bwongereye ibitero bya misile na drone ku bikorwa bifitanye isano n’igisirikare hirya no hino muri Ukraine.

Moscow yavuze ko ibyo bitero ari ukwihorera ku bitero bya drones za Ukraine byibasiye ibikorwa by’ingufu n’ibindi bikorwa remezo by’abasivili biri mu Burusiya.

Guhagarika misile nk’izo u Burusiya bwohereza bishobora gusaba kohereza misile ebyiri za Patriot kuri buri ntego, buri imwe igura hagati ya miliyoni 3,5 na miliyoni 5 z’amadolari. Hagati aho, u Burusiya bwakomeje kugaba ibitero bikomeye birimo misile nyinshi na drones zibarirwa mu magana.

U Budage bugiye kugabanya intwaro buha Ukraine