Iki cyifuzo cyatanzwe na Serap Güler, Minisiteri Wungirije w’Ububanyi n’Amahanga w’u Budage, ubwo yagiranaga ibiganiro na Perezida wa RDC, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, ku wa Gatandatu, tariki ya 24 Ukwakira 2026.
Ibyo biganiro byabereye ku cyicaro cy’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), byibanda ku bibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC, imibanire y’iki gihugu n’u Rwanda ndetse n’ingamba zo kugarura amahoro arambye mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Nk’uko byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya RDC, Güler yagaragaje ko u Budage bwiteguye kugira uruhare mu gushakira umuti w’amahoro amakimbirane yo muri aka karere, binyuze mu buhuza butabogamye.
Yavuze ko yagejeje kuri Tshisekedi icyifuzo cy’uko Berlin yagira uruhare mu biganiro by’amahoro bisanzwe bifashwamo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Qatar.
Ati “Nasabye Perezida Félix Tshisekedi ko u Budage, busanzwe bufite uruhande rutabogamye, bwagira uruhare mu buhuza, bugafasha kugeza ubutumwa busobanutse ku mpande bireba no gutuma ibiganiro by’amahoro birushaho gutera imbere.”
Icyifuzo cy’u Budage kije mu gihe hakomeje imbaraga za dipolomasi zo gushakira umuti amakimbirane yo mu Burasirazuba bwa RDC, aho ibiganiro bya Washington na Doha biri mu nzira zifashishwa mu gushaka amahoro.
Muri ibi biganiro kandi Tshisekedi yongeye kumvikana mu mvugo ishinja u Rwanda kuba intandaro y’intambara iri mu Burasirazuba bw’igihugu cye.
U Rwanda rusanzwe ruhakana ibirego bya RDC birushinja kugira uruhare mu ntambara yo mu Burasirazuba bwayo, rukagaragaza ko rufite impungenge z’umutekano zishingiye ku mitwe yitwaje intwaro ikorera muri icyo gihugu, by’umwihariko FDLR.
Nubwo u Budage bwagaragaje ubushake bwo kugira uruhare mu buhuza, amakuru ntiyerekana niba u Rwanda rwaramaze kugezwaho icyo cyifuzo cyangwa niba rwiteguye kucyemera.
Intambara imaze imyaka myinshi mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) iri mu mpamvu zikomeje guteza umwuka mubi hagati y’iki gihugu n’u Rwanda, aho impande zombi zishinjanya kugira uruhare mu bibazo by’umutekano.
Imizi y’aya makimbirane igaruka ku bibazo by’umutekano byakurikiye Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, ubwo bamwe mu bari bagize Ingabo za Leta yari imaze gutsindwa n’Interahamwe, bagize uruhare muri Jenoside, bahungiraga muri Zaire, ari yo RDC y’ubu.
Bamwe muri bo baje kugira uruhare mu ishingwa ry’umutwe wa FDLR, umaze imyaka myinshi ukorera mu Burasirazuba bwa RDC. U Rwanda rugaragaza ko uyu mutwe, ugizwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ukomeje kubangamira umutekano warwo.
Ku rundi ruhande, ubutegetsi bwa RDC bushinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23, wongeye kubura imirwano mu mpera za 2021, nyuma y’imyaka myinshi ibikorwa byawo byarahagaze.
M23 ivuga ko iharanira uburenganzira bw’abaturage bo mu Burasirazuba bwa RDC, by’umwihariko abavuga Ikinyarwanda, bagiye bagaragaza ibibazo birimo ivangura, kwamburwa uburenganzira no kutagira umutekano.
Intambara yafashe indi ntera mu ntangiriro za 2025, ubwo ihuriro rya AFC/M23 ryigaruriraga Umujyi wa Goma, umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, muri Mutarama, rikomereza mu Mujyi wa Bukavu, umurwa mukuru wa Kivu y’Amajyepfo, muri Gashyantare.
Ibyo bikorwa bya gisirikare byakajije amakimbirane hagati ya Kigali na Kinshasa. RDC yakomeje gushinja u Rwanda gufasha AFC/M23 mu buryo bwa gisirikare, mu gihe u Rwanda ruhakana ibirego byo gushyigikira uyu mutwe, rugashimangira ko ikibazo cy’umutekano w’akarere kidashobora gukemuka hatabanje gukemurwa ikibazo cya FDLR.







Ibitekerezo 0