Izo nyandiko zari zibitswe mu nzu ndangamurage ibitse amateka yo muri Afurika yo hagati, Musée Royal de l'Afrique Centrale iherereye i Tervuren mu Bubiligi.
Mu nyandiko u Rwanda ruzashyikirizwa harimo izigaragaza ubushakashatsi ku biri mu butaka bw’u Rwanda cyane cyane izibanda ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, zakozwe mu gihe cy’ubukoloni.
Ayo makuru azatangwa yashyizwe mu buryo bw’ikoranabuhanga, akaba yitezweho gufasha u Rwanda kumenya neza ibiri munsi y’ubutaka bwarwo by’umwihariko ahari amabuye y’agaciro hatari hazwi.
Mu Ukuboza umwaka ushize nibwo igihugu cy’u Bubiligi cyashyikirije u Rwanda urutonde rw’ibimenyetso ndangamurage byavanywe mu Rwanda mu gihe cy’ubukoloni, byafunguye amarembo ku kugarura ibyo bikoresho birimo n’igisingo (ikamba) cy’umwami Kigeli IV Rwabugili.
Urutonde rw’ibyo bimenyetso byashyikirijwe umuyobozi w’Ingoro z’umurage w’u Rwanda, Amb Masozera Robert, ubwo hafungurwaga ku mugaragaro imurika ry’uruhare rw’Abanyarwanda, Abarundi n’Abanye-Congo mu Ntambara ya Mbere y’Isi.
U Bubiligi nk’igihugu cyakolonije u Rwanda, hari ibigo bigikomokamo byakoze ubucukuzi muri iki gihugu ku buryo nk’icya mbere cyabukoze mu 1932.
Amb Masozera aherutse kubwira IGIHE ko kugarura amakarita n’inyandiko by’u Rwanda ari amahirwe akomeye ku gihugu.
Ati “Bafite inyandiko nyinshi ku buryo bazibara mu burebure zikaba zishobora kurenga ikirometero. Ni inyandiko zaba izakoreshwaga mu butegetsi, izo mu bucukuzi… Bazaduha ibijyanye n’ibiri munsi y’ubutaka bw’u Rwanda, ubukungu buri mu butaka bw’u Rwanda barabuzi. Bafite amakarita ku buryo abantu bashobora kumenya ahari zahabu, diyama n’ibindi”.
Uretse u Bubiligi, u Rwanda runafite ibindi bikoresho, inyandiko n’ibirango ndangamurage byajyanywe mu Budage kuko nacyo ari igihugu cyarukolonije.
U Bubiligi bwakolonije u Rwanda nk’indagizo rwahawe na Loni nyuma y’Intambara ya Mbere y’Isi yose mu 1919, rwambuwe u Budage.


Ibitekerezo 0