Yabitangaje ku wa Kabiri, tariki ya 17 Ugushyingo 2026, mu biganiro yagiranye n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Uganda, IGP Abbas Byakagaba, wari uyoboye itsinda ry’abayobozi ba Polisi y’icyo gihugu mu ruzinduko mu Rwanda.

Ibiganiro byabereye ku Cyicaro Gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, byibanze ku gushimangira umubano n’ubufatanye hagati y’inzego z’umutekano z’ibihugu byombi, hanashyirwa umukono kuri gahunda y’imyaka itatu yo gushyira mu bikorwa amasezerano y’ubufatanye yasinywe mu 2025.

IGP Namuhoranye yavuze ko inzego z’umutekano z’ibihugu byombi zisanzwe zifitanye umubano mwiza, ushingiye ku mateka y’ubufatanye, kandi ko uruzinduko rw’itsinda rya Polisi ya Uganda ari ikimenyetso cy’ubushake bwo gukomeza kwagura imikoranire.

Yagaragaje ko ubuyobozi bw’ibihugu byombi bukomeje gutanga umurongo ugamije gushimangira umutekano n’ituze ry’abaturage, basanzwe bahuriye ku byinshi mu bijyanye n’imibanire, umuco n’imibereho.

IGP Namuhoranye yashimangiye ko Polisi z’ibihugu byombi zifite inshingano zo gushyira mu bikorwa ibyo ziyemeje, kugira ngo ubufatanye bwazo burusheho gutanga umusaruro ufatika.

Ati “Ni mu gushyira mu bikorwa ibyemezo n’umushinga byacu gusa bizatuma duha icyizere abaturage bacu ko umutekano wabo urinzwe. Bityo rero hakenewe ko tubivana mu magambo bigashyirwa mu bikorwa.”

Yongeyeho ko ubushobozi bw’inzego zombi mu gukumira no gukemura ibibazo by’umutekano mu karere buzashingira ahanini ku guhanahana amakuru ku gihe, guhuza ibikorwa no gukomeza ubufatanye.

Yashimangiye kandi akamaro ko gushyiraho uburyo bworohereza ibikorwa bihuriweho, kubungabunga umutekano ku mipaka no guteza imbere ubushobozi bw’abapolisi.

Ku ruhande rwa Uganda, IGP Abbas Byakagaba yavuze ko iyi gahunda ije ikenewe, kuko izafasha inzego zombi kurushaho gushyira imbere umutekano w’abaturage.

Ati “Nta rwego rushobora gukemura ibibazo by’umutekano rwonyine bitewe n’uko ibyaha birimo iterabwoba, icuruzwa ry’abantu, magendu n’ibindi byaha ndengamipaka bitita ku mipaka ihuza ibihugu.”

IGP Byakagaba yashimiye Guverinoma y’u Rwanda n’iya Uganda ku bushake zikomeje kugaragaza mu gushimangira umubano w’ibihugu byombi, by’umwihariko mu bijyanye no kubungabunga amahoro, umutekano n’ituze mu karere.

Amasezerano y’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda (RNP) na Polisi ya Uganda (UPF) yashyizweho umukono ku wa 22 Kanama 2025, agamije gushyiraho umurongo uhamye w’imikoranire hagati y’inzego zombi.

Aya masezerano agaragaza ubushake bw’ibihugu byombi bwo guteza imbere umutekano w’akarere, kubungabunga ituze rusange no guhangana n’uburyo bushya bw’ibyaha byambukiranya imipaka.

Akubiyemo ibikorwa byo gutahura, gukumira no gukurikirana ibyaha, guhanahana amakuru, kubaka ubushobozi bw’abapolisi, guteza imbere ubunyamwuga no guhuza gahunda z’amahugurwa.

Inzego zombi ziteganya kandi gukomeza ubufatanye mu kurwanya iterabwoba, icuruzwa ry’abantu, magendu, itunda n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge, ibyaha byifashisha ikoranabuhanga n’ibindi byaha byambukiranya imipaka, birimo ibihungabanya ubukungu bw’ibihugu.

Gahunda y’imyaka itatu yashyizweho umukono izibanda ku bikorwa bifatika birimo ingendoshuri, amahugurwa ahuriweho, gusangira ubunararibonye mu gukoresha uburyo bugezweho bwo gucunga umutekano no gufatanya mu iperereza ku byaha.

Hateganyijwe kandi guhanahana amakuru no kohererezanya abarimu n’inzobere mu bijyanye n’umutekano, hagamijwe kongera ubumenyi n’ubushobozi bw’abapolisi b’ibihugu byombi.