Trump yabigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye muri White House, nyuma yo kuva mu ruzinduko yagiriye muri Aziya, ubwo yasobanuraga ingamba Amerika iteganya gushyiraho mu rwego rw’ubwenge buhangano.
Yagize ati “Ntabwo tuzemera ko ibigo byacu byubaka ibigo bibikwamo amakuru hanze y’igihugu cyacu.”
Trump yavuze ko azashyiraho umusoro uremereye cyane ku bigo by’Abanyamerika bizajya byubaka ibyo bigo mu mahanga.
Ibigo bibikwamo amakuru bifite uruhare rukomeye mu iterambere ry’ubwenge buhangano, kuko ari byo bitanga ubushobozi bw’ikoranabuhanga bukenerwa mu gutoza no gukoresha syasteme za AI zigenda zirushaho kugira ubushobozi buhambaye.
Gushyiraho ibihano ku bigo byubaka ibyo bikorwaremezo hanze ya Amerika bishobora guteza imbogamizi mu kwagura ibikorwa by’ubwenge buhangano hirya no hino ku Isi.
Ubusanzwe, ibigo byubaka ahabikwa amakuru bikunze guhitamo kubishyira hafi y’abakoresha serivisi zabyo, kugira ngo bigabanye igihe amakuru amara atunganywa cyangwa yoherezwa, cyane cyane mu bikorwa bisaba kwihuta nko gutunganya ubwishyu.
Kohereza amakuru menshi mu ntera ndende na byo bishobora kongera cyane ikiguzi cy’izo serivisi.
Trump asanzwe ashyigikiye cyane iyubakwa ry’ibigo bibikwamo amakuru muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nubwo uwo murongo utavugwaho rumwe n’abaturage.
Mu bice bitandukanye bya Amerika, abaturage bagaragaje ko badashyigikiye iyubakwa ry’ibyo bigo, bitewe n’impungenge z’uko bikoresha amashanyarazi menshi, bishobora gutuma ibiciro byayo bizamuka, ndetse bikagira n’izindi ngaruka ku baturage batuye hafi yabyo.





Ibitekerezo 0