Ni imyiteguro iri kuba mu gihe bitegura ko ubutegetsi bwe bushobora gukorwaho iperereza, nk’uko byatangajwe n’umukozi wo muri White House n’abandi bantu babiri bazi iby’iyo gahunda.
Abayobozi bakuru, barimo umuyobozi wungirije wa White House, Stephen Miller, n’ushinzwe ingengo y’imari, Russell Vought, kuva muri Mata batangiye gukorana n’Ibiro by’Umujyanama mu by’Amategeko muri White House mu kureba ibyemezo Trump ashobora gufata ku bijyanye n’ingingo zitandukanye bidasabye uruhushya rw’Inteko.
Ni ingingo zirimo izijyanye n’abimukira, amahoro y’ibicuruzwa bitumizwa mu mahanga, ibiciro by’inzu n’imikoreshereze y’amafaranga ya Leta. Ubutegetsi bwa Trump buteganye ko uyu muyobozi azajya yemeza ibi bikorwa atabanje kwemererwa n’Inteko.
Umukozi wo muri White House yavuze ko Will Scharf, umujyanama mu by’amategeko wa White House n’itsinda rye na bo barimo kureba “ibyo Trump ashobora gukora mu buryo bwemewe n’amategeko atabifashijwemo n’abandi, aho ashobora kurenga imbibi z’ububasha bwe n’uko yashyigikira izo ngamba mu nkiko”.
Iyo myiteguro igaragaza icyuho kiri mu matora yo hagati muri manda azaba ku wa Kabiri.
Kwigarurira ubuyobozi bw’Inteko Ishinga Amategeko byaha Aba-Démocrates ububasha bwo gukora iperereza kuri Trump, kubuza ko amategeko amushyigikiye atorwa no kugabanya ubushobozi bwe bwo gukoresha amafaranga ku byo ashyize umbere.
Icyakora bibaye uko Trump yakomeza kugira ububasha bukomeye ku bucuruzi, politiki y’ububanyi n’amahanga no ku bakozi ba Leta, ari na bwo yakoresheje cyane muri manda ye ya kabiri.
Aba-Démocrates bakeneye kongera nibura imyanya ine mu Nteko Ishinga Amategeko ihagarariye abaturage ba Amerika no muri Sena ya Amerika kugira ngo bigaranzure Aba-Républicains bafite imyanya 218 kuri 214 mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite na 53 kuri 47 muri Sena.
Ubushakashatsi bw’ibitekerezo by’abaturage buha amahirwe Aba- Démocrates bo gutsinda mu matora y’Abadepite, mu gihe ayo muri Sena akiri hafi ku buryo bidashoboka kumenya uzayatsinda.
Mu kwezi gushize, Trump yagiye mu bikorwa byo kwiyamamaza hirya no hino mu gihugu ashishikariza abaturage gukomeza guha Aba-Républicains ubuyobozi bw’Inteko, mu gihe abamufasha bari mu myiteguro y’ibanga yerekana ko biteze ko mu 2027 politiki izaba itandukanye cyane.
White House yamaganye iby’uko Aba-Républicains bashobora gutsindwa, inashinja ibitangazamakuru gukwirakwiza inkuru itari yo.
Umuvugizi wa White House, Lauren Bis, yagize ati “Ubu butegetsi n’Aba-Républicains bashyira mu gaciro bazakomeza kurinda imipaka yacu, kugarura iyubahirizwa ryamategeko n’umutekano, gusubiza amafaranga menshi mu mifuka y’Abanyamerika bakorana umwete no kugeza ku Banyamerika ibyo bemerewe.”
Mu byemezo Trump ashobora gufata hatabanje kubaho itegeko ry’Inteko harimo gushyiraho amahoro mashya ku mabuye y’agaciro y’ingenzi n’ibikoresho bitanga ingufu zituruka ku muyaga bitumizwa mu mahanga.
Harimo kandi gukaza amabwiriza agenga viza z’abanyeshuri mpuzamahanga n’abakozi b’abanyamahanga bakora by’agateganyo, no gufata ingamba zigamije kugabanya ibiciro by’inzu n’ubwubatsi, nk’uko umukozi wo muri White House yabivuze.
Umwe mu bantu bazi iby’iyo myiteguro yavuze ko inzego za Leta zatanze ibyifuzo n’isesengura ry’amategeko ku ngamba ubutegetsi bushobora gufata bwonyine butitabaje Inteko.
Abantu babiri bazi iby’iyo myiteguro bavuze ko Vought, uyobora Ibiro bishinzwe Ingengo y’Imari muri Amerika, biri mu nshingano zo kugenzura amafaranga Leta ikoresha, arimo kureba ibyihutirwa bishobora gukomeza gushyirwa mu bikorwa hakoreshejwe amafaranga Inteko yari yarateganyije.
Bavuze kandi ko ashaka guhindura amabwiriza agenga inkunga za Leta, kugira ngo abayobozi bashyizweho bagire uruhare runini mu kugena gahunda za Leta zigenerwa amafaranga yaturutse mu misoro y’abaturage
Ibyo bishobora guha White House uruhare runini mu gukoresha amafaranga ya Leta itabanje gusaba uruhushya Inteko.
Umukozi wo muri White House yavuze ko Trump yahawe amakuru kuri iyo myiteguro kandi ko yagiye no mu biganiro biyerekeyeho.
Umwe mu bantu bazi iby’iyo myiteguro yabajijwe uko Trump yumva yakomeza gutegeka yifashishije ububasha bwa Perezida mu gihe Aba-Démocrates baba bayobora Inteko, asubiza ati “Abyumva neza cyane.”
Kuva yasubira ku butegetsi muri Mutarama 2025, Trump yamaze kugerageza imbibi z’ububasha bwa Perezida, akoresha ubwo bubasha mu gushyiraho amahoro akomeye ku bicuruzwa bitumizwa mu mahanga, gukaza ibikorwa byo gukurikirana abimukira, kugabanya abakozi ba Leta no gukurikirana intego za politiki y’ububanyi n’amahanga, zirimo intambara yo kurwanya Iran, atabanje kwemererwa n’Inteko cyangwa gusaba ko hashyirwaho amategeko mashya.
Icyari kidasanzwe ni itegeko rikomeye rya Trump rigabanya imisoro n’imikoreshereze y’amafaranga, ryemejwe n’Inteko yari iyobowe n’Aba-Républicains rigashyirwaho umukono na Perezida muri Nyakanga 2025.






Ibitekerezo 0