Huang yeguye nyuma y’amahano yavuzwemo, ariko Inama y’Ubutegetsi ya Nvidia yatangaje ko idateganya kumusubiza kuri uwo mwanya. Ni ibikorwa bijyanye no kugirana umubano wo mu buriri n’umugore bikekwa ko yari umutasi w’u Bushinwa.

Mu kiganiro n’abanyamakuru muri White House cyabaye ku wa 20 Ugushyingo, Trump yagize ati “Nakwishimira cyane kumubona agarutse. Ni umwe mu bantu bafite ubwenge buhambaye ku Isi (…) Nifuza cyane ko Jensen yahabwa amahirwe ya kabiri. Turi igihugu giha abantu amahirwe ya kabiri, kandi nakwishimira cyane kongera kumubona.”

Huang yeguye mu cyumweru gishize nyuma y’amakuru yavugaga ko yari afitanye umubano wihariye n’abagore, barimo n’umwe mu bakozi yayoboraga.

Muri icyo kibazo hanavuzwemo ko umwe muri abo bagore ashobora kuba yarakoreraga ubutasi bw’u Bushinwa. Hanavuzwe kandi ibijyanye no kwinjiza mu Bushinwa ‘chips’ zigezweho zikorwa na Nvidia.

Ku wa Gatanu, Trump yanavuze ko yaganiriye kuri Huang na Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, ubwo bahuriraga i Shenzhen mu Majyepfo y’u Bushinwa muri iki cyumweru, ahaberaga inama y’ubufatanye mu by’ubukungu bw’ibihugu byo muri Aziya na Pasifika (APEC).

Trump yagize ati “Perezida Xi yarambwiye ati ‘ni umuntu w’umuhanga.’ Kandi koko ni ko biri. Ntekereza ko abayobozi b’icyo kigo, baramutse bagize ubushishozi, bakwakira uwo muntu w’umuhanga, bakemera imbabazi yasabye kandi bakamwemerera gusubira ku kazi.”

Icyakora mbere gato y’iki kiganiro Minisitiri w’Imari wa Amerika, Scott Bessent, yari yabwiye CNBC ko Trump na Xi batigeze baganira ku kibazo cya Huang.

Trump yavuganiye Huang na mbere, ndetse Huang ubwe yasabye imbabazi, anagaragaza ko asabwe gusubizwa mu kazi atazuyaza.

Icyakora, muri iki cyumweru Inama y’Ubutegetsi ya Nvidia, yatangaje ko idateganya kumusubiza ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru.

Trump yasabye Nvidia kugirira Jensen Huang ikigongwe