Trump yabitangaje ku wa Kane, tariki ya 5 Ugushyingo 2026, ubwo yaganiraga n’abanyamakuru mu Biro bye bya Oval Office muri White House.

Yagize ati “Amatora yacu arimo uburiganya bwinshi ku buryo mutabasha kubyiyumvisha.”

Aya magambo aje nyuma y’uko Ishyaka ry’Aba-Démocrates ryegukanye ubwiganze mu mitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika.

Aba-Démocrates bamaze kubona nibura imyanya 54 muri Sena, mu gihe Aba-Républicains bari bafite 44. Mu Mutwe w’Abadepite, Aba-Démocrates bamaze kurenza imyanya 250.

Trump yanenze kandi intsinzi y’umukandida wo mu Ishyaka ry’Aba-Démocrates wegukanye umwanya w’Umuyobozi w’Umujyi wa Los Angeles, avuga ko biteye isoni.

Yagaragaje kandi kutishimira uburyo amajwi abarurwa muri Leta ya Alaska, aho Mary Peltola wo mu Ishyaka ry’Aba-Démocrates yari imbere n’amajwi 48,2%, akurikiwe na Dan Sullivan w’Aba-Républicains wari ufite 47,9%.

Trump yasabye ko amajwi yatanzwe ku bandi bakandida babiri, barimo uwitwa Dan Sullivan ufite amazina asa n’ay’Umusenateri w’Aba-Républicains, hamwe na Gerald Heikes, yahabwa uwo Musenateri.

Yavuze ko ari bwo buryo bwonyine buboneye bwo gukemura icyo kibazo, ariko ntiyatanze ibimenyetso byemeza ko habaye uburiganya.

Hagati aho, Aba-Démocrates bakomeje kwitwara neza muri Leta zari zisanzwe zishyigikira Aba-Républicains, zirimo Texas na Kansas.

Muri Mississippi, umukandida w’Aba-Démocrates, Scott Colom, yari imbere y’Umusenateri Cindy Hyde-Smith, n’itandukaniro rito ry’amajwi.

Bamwe mu bayobozi b’Aba-Républicains batangiye kugaragaza impamvu zatumye ishyaka ryabo ritsindwa.

Umudepite Warren Davidson yavuze ko intambara Trump yashoje kuri Iran n’amakimbirane y’ubucuruzi yagiranye n’ibihugu bitandukanye byagize uruhare muri uko gutsindwa.

Umuyobozi w’Aba-Démocrates muri Sena, Chuck Schumer, we yaburiye Trump ko gukoresha ububasha bwe mu guhagarika amategeko azatangwa n’Aba-Démocrates bishobora kurushaho guteza ibibazo Aba-Républicains mbere y’amatora yo mu 2028.