Trump yatangiye uru ruzinduko ku wa 16 Ugushyingo 2026, aho biteganyijwe ko kuri uyu wa Kabiri agera i Manila muri Philippines, yitabiriye Inama y’Umuryango w’Ibihugu byo mu Majyepfo y’Uburasirazuba bwa Aziya (ASEAN).
Nyuma yaho, azakomereza mu Bushinwa ku wa 18 Ugushyingo, aho azitabira Inama y’Ubufatanye mu Bukungu bw’Ibihugu byo muri Aziya na Pasifika (APEC), izabera mu Mujyi wa Shenzhen.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Trump yatangaje ko ashobora guhura na Kim Jong Un mu gihe uyu muyobozi wa Koreya ya Ruguru yaba yitabiriye ibikorwa biteganyijwe mu Bushinwa muri iki cyumweru.
Yavuze ko guhura kwabo bizaterwa ahanini n’ubushake bwa Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping.
Trump na Kim Jong Un basanzwe bafitanye amateka y’ibiganiro byihariye, kuko bahuye inshuro nyinshi muri manda ya mbere ya Trump, mu rwego rwo kuganira ku mubano w’ibihugu byombi no ku kibazo cy’intwaro za nucléaire za Koreya ya Ruguru.
Muri Kamena 2019, aba bayobozi bombi bahuriye i Panmunjom, ku mupaka utandukanya Koreya zombi, mu nama yakurikiye izindi bari bagiranye muri Singapore na Vietnam.
Muri uru ruzinduko, Trump ateganya kandi kugirana ibiganiro by’amateka na Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, ndetse na Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin.
Ni ibiganiro bizahuza aba bayobozi uko ari batatu ku nshuro ya mbere, aho bazibanda ku kugabanya ikwirakwizwa ry’intwaro za nucléaire n’ibindi bibazo by’umutekano mpuzamahanga.
Trump yatangaje ko azanaganira na Putin na Xi ku ntambara y’u Burusiya na Ukraine, nubwo bamwe mu bayobozi ba Amerika bari bagaragaje ko icyo kibazo kitari giteganyijwe ku murongo w’ibyigwa.
Uru ruzinduko rubaye mu gihe intambara yo muri Iran n’iy’u Burusiya na Ukraine zikomeje kugira ingaruka ku bukungu bw’isi, by’umwihariko ku biciro by’ibikomoka kuri peteroli.
Biteganyijwe kandi ko Trump azagirana ibiganiro byihariye na Xi Jinping ku bibazo by’ubucuruzi n’ikoranabuhanga, mu gihe ibihugu byombi bikomeje kutumvikana ku bucuruzi bw’ibikoresho by’ikoranabuhanga rigezweho.





Ibitekerezo 0