Trump yabitangaje ku wa Kane, tariki ya 19 Ugushyingo 2026, mu kiganiro yagiranye na NBC News, nyuma y'uko Musk atangaje ko atakibarizwa mu bashyigikiye MAGA, ihuriro ry'abayoboke b'ishyaka ry'Aba-Républicains bashyigikiye Trump.

Yagize ati “Ni inshuti yanjye. Navuga iki se? Hari ibisobanuro byinshi bya MAGA. Kuri njye, MAGA ifite igisobanuro cyihariye, kandi abantu batandukira amahame yayo ntibakunze kugera ku byiza.”

Icyakora Trump yashimangiye ko agifitanye umubano mwiza na Musk, avuga ko afite imigambi myiza ndetse ko bari kumwe mu rugendo aherutse kugirira mu Bushinwa.

Aya magambo aje nyuma y'uko Elon Musk, washinze SpaceX akaba n'umuyobozi wa Tesla, atangaje ko atakibarizwa muri MAGA.

Mu kiganiro yagiranye na Andrew Ross Sorkin mu nama ya DealBook Summit yateguwe na The New York Times ku wa 18 Ugushyingo, Musk yavuze ko atemera gushyigikira buhumyi ibyemezo by'Aba-Républicains.

Yagize ati “Ntabwo ndi MAGA. Sinzi neza icyo MAGA isobanura, ariko niba ari ugushyigikira buhumyi politiki z'Ishyaka ry'Aba-Républicains, ibyo rwose sindi muri byo.”

Musk yanagaragaje ko yicuza amafaranga menshi yashoye mu gushyigikira abakandida b'Aba-Républicains mu matora y'abagize Inteko Ishinga Amategeko yabaye mu Ugushyingo 2026.

Ibi bibaye nyuma y'igihe Musk yari umwe mu bashyigikiye Trump cyane, ndetse mu bikorwa byo kwiyamamaza byo mu 2024 akaba yari yaratangaje ko ari umwe mu bayoboke bakomeye ba MAGA.