Trump yabivuze ku wa 7 Ugushyingo asaba White kuzajyana bamwe mu bakinnyi b’iyi mikino bakamufasha ariko yongeraho ati “nubwo bamwe muri bo badakomoka mu gihugu cyacu”.

White, uyobora imikino ya Ultimate Fighting Championship (UFC), Trump yanditse kuri Truth Social ko ari umuntu ukomeye ndetse w’intwari.

Trump yanasabye abatwaye UFC niba bakwifatanya na White. Muri bo harimo Islam Makhachev na Khabib Nurmagomedov bakomoka mu karere ka Dagestan mu Burusiya; Abanyamerika Justin Gaethje, Daniel Cormier na “Kayla Harris,” bikekwa ko yashakaga kuvuga Kayla Harrison na Amanda Nunes, ukomoka muri Brésil
wabonye ubwenegihugu bwa Amerika umwaka ushize.

Yanditse ko bakeneye aba bantu kugira ngo barwanye Abanyamerika batumva ibintu kimwe cyane cyane Aba-Démocrates.

Ubwo yari i Londres nyuma y’umukino w’iteramakofe, mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa Gatandatu, White yavuze ko azahura na Trump muri White House ku wa Mbere.

Umwanya w’umuvugizi wa White House umaze igihe urimo ubusa kuva Katie Zacharia yawuvanwamo shishi itabona mu kwezi gushize, atamazemo n’icyumweru. Zacharia yari yasimbuye Karoline Leavitt, wavuye kuri uwo mwanya mu mpera za Kanama.

White na Trump batangiye gukorana mu ntangiriro ya za 2000, igihe casino ya Trump izwi nka Taj Mahal yakiraga imikino imwe ya UFC.

Icyakora, babaye inshuti za hafi nyuma y’uko umuyobozi wa UFC ashyigikiye ku mugaragaro kandidatire ya Trump mu matora ya perezida yo mu 2016.

Mu myaka ishize, Trump yagiye yitabira imikino myinshi ya UFC, kandi muri Kamena White House yakiriye imikino ya UFC mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 250 Amerika imaze yigenga.

Ibiro bishinzwe itangazamakuru bya White House bisanzwe birimo Steven Cheung, usanzwe ari Umuyobozi ushinzwe Itumanaho, wahoze ari umuvugizi wa UFC. Yakoreye uyu muryango kuva mu 2013 kugeza mu 2016.