Trump yabitangaje ku wa Kane, tariki ya 12 Ugushyingo 2026, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, aho yashimagije imikorere ya Huang, ariko agaragaza ko Cook ari we ubishoboye ku buryo yamusimbura.

Yagize ati “Ubu Umuyobozi Mukuru wa Nvidia, Jensen Huang, wakoze akazi keza cyane, amaze kwegura, hari umuntu umwe gusa ukwiye kumusimbura, ari we Tim Cook wa Apple.”

Yongeyeho ati “Umuntu w'ikirangirire asimbuwe n'undi w'ikirangirire!”

Tim Cook yeguye ku buyobozi bukuru bwa Apple muri Nzeri 2026, nyuma y’imyaka 15 ayiyobora. Kuri ubu ni Perezida w’Inama y’Ubutegetsi y’iki kigo gikora telefone za iPhone n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga.

Apple na Tim Cook ntibahise bagira icyo batangaza ku cyifuzo cya Trump ubwo ibiro ntaramakuru Reuters byabageragaho bishaka kumenya icyo babivugaho.

Jensen Huang yeguye ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru wa Nvidia no mu Nama y’Ubutegetsi yayo ku wa Kane, nyuma y’amakuru yavugaga ko yagiranye umubano wihariye n’umugore w’umushoramari w’Umushinwa, ukekwaho n’inzego z’umutekano za Amerika gukorera ubutasi Guverinoma y’u Bushinwa.

Nvidia yatangaje ko Colette Kress, wari usanzwe ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imari muri iki kigo, ari we uzakomeza kuyobora by’agateganyo.

Ku wa Mbere w’iki cyumweru, Trump yavuze ko yaganiriye na Huang kuri telefoni, amubwira ko atari azi ko uwo mugore bivugwa ko bagiranye umubano akekwaho kuba intasi.

Huang yari asanzwe ari umwe mu bayobozi b’ibigo bikomeye by’ikoranabuhanga bafitanye umubano wa hafi na Trump, aho ubucuti bwabo bwatangiye nibura mu 2025.

Mu myaka ibiri ishize, Huang yakunze gushyigikira gahunda za Guverinoma ya Trump, ndetse agaragara kenshi i Washington mu gihe Nvidia yashakaga uburenganzira bwo kugurisha mu Bushinwa chips.

Trump na we yakomeje kugirana umubano wa hafi n’abayobozi b’ibigo bikomeye by’ikoranabuhanga muri manda ye ya kabiri.