Iyi hazabu yatangajwe ku wa Gatanu, tariki ya 13 Ugushyingo 2026, n’Urwego rushinzwe kurengera amakuru bwite muri Ireland, nyuma y’iperereza ryatangiye mu 2020.
Ihazabu yaciwe ishami rya Match Group rikorera muri Ireland, ikigo gifite Tinder, nyuma yo gusanga uburyo uru rubuga rwemerera abarukoresha kubona amakuru yabo bwite butubahiriza amabwiriza y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi azwi nka General Data Protection Regulation (GDPR).
Iperereza ryagaragaje ko uburyo Tinder yise Download my data, bufasha umuntu kubona amakuru ye bwite abitswe n’uru rubuga, butatangaga amakuru yose uko bikwiye.
DPC yasobanuye ko hari amakuru amwe n’amwe Tinder itahaga abayikoresha, kandi ntibamenyeshwe ko hari ayasigaye, mu gihe andi yatangwaga mu buryo bw’incamake.
Mu itangazo ryayo, DPC yagize iti “Hari ibyiciro bimwe by’amakuru bitatangwaga, kandi uyakoresha ntabimenyeshwe, cyangwa agahabwa amakuru mu buryo bw’incamake gusa.”
Ibi byafashwe nko kurenga ku burenganzira bw’abakoresha Tinder bwo kubona amakuru yose urwo rubuga rubafiteho, nk’uko biteganywa n’amategeko ya GDPR.
Aya mategeko agamije kurengera amakuru bwite y’abaturage bo mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, agategeka ibigo biyakusanya kuyakoresha mu buryo buboneye no guha ba nyirayo uburenganzira bwo kuyabona.
Ku ruhande rwa Match Group, umuvugizi wayo yatangarije Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, ko iki kigo kitishimiye umwanzuro wafashwe, bityo kikaba cyiyemeje kuwujuririra.
Yagize ati “Twafashe icyemezo cyo kujurira.”
Ishami rya Match Group rirebwa n’iki kibazo rifite icyicaro muri Ireland, ari na yo mpamvu iri perereza ryakozwe n’urwego rw’iki gihugu rushinzwe kurengera amakuru bwite no kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko ya GDPR.





Ibitekerezo 0