Umuyobozi Mukuru wayo, Elon Musk, yabitangaje ku wa Gatanu, avuga ko bizatuma uruganda rwongera umubare wa Cybercab rukora. Izi ni imodoka zitwara abagenzi zitagira umushoferi, Tesla ishingiyeho gahunda zayo zo guteza imbere imodoka zitwara.

Ntibyari byahise bisobanuka niba gukora Cybertruck bizimurirwa mu rundi ruganda cyangwa bizahagarikwa burundu. Uruganda rwa Austin ni rwo rwonyine rwa Tesla ruzwiho kugira ibikoresho byihariye byo kuzikora.

Musk yavuze ko Cybertruck ari yo modoka nziza Tesla yakoze, yita iki cyemezo iherezo ry’igihe cyihariye.

Tesla yatangiye kugeza Cybertruck ku bakiliya mu mpera za 2023. Imibare ya Kelley Blue Book igaragaza ko mu 2025 yagurishije 20.237 muri Amerika, igabanyuka rya 48% ugereranyije na 38.965 zagurishijwe mu 2024.

Musk yari yarateganyije kugurisha 250.000 buri mwaka. SpaceX na yo yaguze Cybertruck zifite agaciro ka miliyoni 131 z’Amadolari mu 2025.

Kuva zatangira kugurishwa, Tesla yasabye inshuro 11 ko Cybertruck zigenzurwa cyangwa zikosorwa kubera ibibazo bitandukanye. Zimwe zarasanwe, izindi zikosorwa binyuze mu kuvugurura porogaramu zazo hakoreshejwe internet.

Imiterere yazo ifite impande zisongoye n’umubiri w’icyuma kidafatwa n’ingese yanabereye imbogamizi kwemererwa kugurishwa i Burayi, kubera amabwiriza arengera abanyamaguru mu mpanuka.

Uwahoze ayobora Aston Martin, Andy Palmer, yavuze ko gukomeza gukora imodoka itagera ku ntego zayo nta cyo byaba bimaze.

Tesla iri kurushaho kwibanda ku bwenge buhangano n’imashini zikora nk’abantu. Cybercab ifite imyanya ibiri, nta volant, pedale cyangwa indorerwamo.

Muri Nzeri, Tesla yatangiye kuyikoresha mu gutwara abagenzi bishyura muri Austin. Icyakora, urwego rushinzwe umutekano wo mu muhanda ruracyagenzura niba yarubahirije ibisabwa by’umutekano.

Mu modoka za Tesla zirenga 1200 zitwara abagenzi zidafite abashoferi muri Texas, hafi 570 ni Cybercab, izindi nyinshi zikaba Model Y.

Cybercab ntitegerejweho guhita isimbura umubare wa Cybertruck zakorwaga, kuko gahunda yayo ikiri nto muri rusange.