Umuyobozi wa Polisi yo mu Muhanda muri iyo ntara, ACP Nassoro Sisiwaya, yavuze ko uyu mushoferi yafatiwe mu gace ka Kiborloni, mu Karere ka Moshi, ubwo yari mu rugendo yerekeza i Rusumo.

Yasobanuye ko yafatiwe mu bikorwa bya buri munsi byo kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko y’umutekano wo mu muhanda, bikorwa amanywa n’ijoro.

Ati “Dukomeje ibikorwa byacu bya buri munsi, dukora amanywa n’ijoro aho ubu turi mu gace ka Kiborloni, mu Karere ka Moshi. Twabonye amakosa menshi y’ubwoko butandukanye ariko igikomeye kurushaho, twafashe umushoferi afite igipimo cy’ubusinzi cya 999,9.”

ACP Sisiwaya yavuze ko igipimo basanganye uyu mushoferi ari cyo cya nyuma mu bipimo byabo, ndetse ko yamaze gushyirwa mu kasho ategereje kugezwa mu rukiko. Amashusho agaragaza uyu mugabo atabasha guhagarara neza kubera ubushinzi

Ati “Uyu mushoferi twamushyize mu kasho, tuzamugeza mu rukiko.”

Yaburiye abashoferi batwara basinze n’abandi barenga ku mategeko y’umutekano wo mu muhanda ko Polisi izakomeza kubafata, bagashyikirizwa ubutabera.

Ati “Ndaburira abashoferi bafite imico y’ubusinzi, bica amategeko y’umutekano wo mu muhanda, twe turi mu muhanda igihe cyose tuzakomeza kubafata, tubafunge kandi tubageze mu nkiko.”