Ni isubikwa rishya ry’amatora ya mbere iki gihugu kizaba kigize kuva cyabona ubwigenge mu 2011. Aya matora yari ateganyijwe ku wa 22 Ukuboza 2026.

Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Josephine Achiro Fortelo, akaba n’umuvugizi wayo, yemeje iyo tariki nshya mu kiganiro yagiranye na Reuters ku wa Gatandatu, tariki ya 14 Ugushyingo.

Ati “Iyi ni gahunda twashyizeho nyuma yo kugirana ibiganiro byimbitse n’abafatanyabikorwa.”

Mu itangazo yashyize ahagaragara, iyi komisiyo yasobanuye ko amatora yasubitswe kugira ngo haboneke igihe cy’inyongera cyo kurangiza imyiteguro ya ngombwa.

Yagaragaje ko imyiteguro ikomeje irimo gukwirakwiza no kugeza ibikoresho byo kwandikisha abatora aho bizakoreshwa, gushyiraho ibigo byo kwiyandikishirizamo, kwandikisha abatora no gutegura ibindi bikoresho n’uburyo bwo kubigeza aho bikenewe.

Sudani y’Epfo iri mu mahoro ku rwego rwemewe kuva mu 2018, ubwo hasinywaga amasezerano yasozaga intambara yari imaze imyaka itanu, yahitanye abantu babarirwa mu bihumbi amagana.

Icyakora, urugomo hagati y’amatsinda y’abaturage ahanganye rukomeje kwaduka kenshi.

Muri Nzeri, Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe Uburenganzira bwa Muntu muri Sudani y’Epfo yatangaje ko iki gihugu kitaragira ingamba n’ibisabwa byatuma amatora aba mu mahoro kandi akizerwa.