Ikigo gikurikirana intambara muri Sudani, Sudan War Observatory, cyatangaje ko ibitero byagabwe ku Cyumweru nimugoroba muri Kordofan y’Iburengerazuba byahitanye abantu 150. Ikindi cyagabwe ku wa Mbere ku isoko ryo muri Abyei cyahitanye 153.

Iki kigo cyasobanuye ko ikamyo yari itwaye abantu bagera kuri 200 bagiye gushyingura, baturutse mu gace ko mu majyaruguru ya Abyei, yarashwe ubwo yageraga mu Mujyi wa Al-Dabab.

Amakuru cyahawe agaragaza ko hapfuye abantu 145. Ihema ryari ryateraniyemo abandi bari mu muhango wo gushyingura na ryo ryarashwe, hapfa batanu. Abandi 150 bakomerekeye muri ibyo bitero.

Sudan War Observatory ivuga ko bishoboka ko izo ndege zahagurukiye mu Mujyi wa Kadugli, ugenzurwa n’ingabo za Sudani, muri Kordofan y’Amajyepfo.

Yanatangaje ko izo ngabo zarashe isoko ryo mu Mujyi wa Al-Mujlad kuri uwo mugoroba, ariko umubare w’abapfuye n’abakomeretse ukaba utamenyekanye.

Ingabo za Sudani ntizasubije ku birego byerekeye ibyo bitero, ariko zavuze ko zitagaba ibitero ku basivili, n’iyo zaba zikeka ko barimo abarwanyi b’umutwe wa RSF.

Muri Abyei, Minisitiri ushinzwe Itangazamakuru, Yohana Akol Ngor, yavuze ko isoko rya Amiet ryagabweho igitero ku wa Mbere ahagana saa Tanu n’Igice. Riherereye nko ku birometero 10 uvuye mu Mujyi wa Abyei.

Ku wa Kabiri, yemeje ko abapfuye biyongereye bava kuri 73 bagera kuri 153. Yavuze ko inkongi zatewe n’ibitero zabangamiye ibikorwa byo gukura imirambo ahagabwe igitero.

Umwe mu basirikare yabwiye BBC ko ingabo za Sudani ari zo zagabye icyo gitero, avuga ko iryo soko ryifashishwaga mu kugeza ibikomoka kuri peteroli kuri RSF.

Amashusho y’icyogajuru yasuzumwe na BBC Verify agaragaza inyubako nyinshi zahiye muri iryo soko. Umuryango w’Abaganga Batagira Umupaka watangaje ko wakiriye abarwayi barenga 20, barimo abakomeretse bikomeye n’abahiye.

Igitero cyatumye umwuka urushaho kuba mubi hagati ya Sudani na Sudani y’Epfo, yahamagaje Ambasaderi wa Sudani ngo imugaragarize ko icyamaganye. Ibihugu byombi bikomeje kurwanira Abyei ikungahaye kuri peteroli. Hari impungenge ko iyi ntambara ishobora kwambukiranya imipaka y’ibihugu.

Hagati aho, igitero cya drone cyabereye hafi y’ikibuga cy’indege cya Khartoum ku wa Mbere cyahitanye bane, barimo abana batatu.

Intambara hagati y’ingabo za Sudani na RSF yatangiye mu 2023. Imaze guhitana abantu babarirwa mu bihumbi amagana, ikura abarenga miliyoni 14 mu byabo. Umuryango w’Abibumbye waburiye ko ibitero bya drones bikomeje kwica abasivili, barimo abana, no guhungabanya serivisi z’ibanze, mu gihe abantu miliyoni 20 bahuye n’ikibazo cy’inzara ikabije.

Ibitero bya drones byahitanye ababarirwa muri 300 barimo n'abari bagiye gushyingura