Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Muhoozi yanagaragaje ko yifuza ko uwo mwanya wahabwa umuntu ukomoka mu Karere ka West Nile.
Ati “Kuri ubu sinshishikajwe n’umwanya wa Visi Perezida… Ndashaka kwibanda ku masengesho. Ariko ntekereza ko dukwiye kuwimurira muri West Nile. Nibura tuzabona umugabo ukomokayo.”
Gen. Muhoozi ntiyagaragaje umuntu wo muri West Nile yifuza ko yahabwa uwo mwanya, cyangwa impamvu ahitamo ko ujya muri ako karere.
Mu butumwa bwabanje yari yavuze ko umuntu uri mu mwanya wa Visi Perezida aba yiteguye kuwuvaho mu gihe gito.
Ati “Nimara kuba Visi Perezida, guverinoma izakora igendera ku mahame ya gisirikare. Nta kudakora neza kuzongera kubaho.”
Nubwo yavuze ko ashaka kwibanda ku masengesho, ntiyasobanuye ibindi kuri uwo mugambi cyangwa igihe ateganya kuwuharira.





Ibitekerezo 0