Blatter w’imyaka 90 yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cyo mu Budage, Der Spiegel, ku wa 11 Ugushyingo 2026. FIFA yamaganye ibyo yamushinje.

Blatter yanenze icyemezo cya Infantino cyo gushyiraho Igihembo cy’Amahoro cya FIFA kikagenerwa Perezida wa Amerika, Donald Trump, mbere y’Igikombe cy’Isi cy’uyu mwaka cyabereye muri Amerika, Canada na Mexique.

Yavuze ko icyo gihembo giteye isoni, anenga kuba cyarahawe Trump mbere y’uko agaba intambara kuri Iran.

Ati “Kuki yakora ikintu nk’icyo? Infantino aha igihembo cy’amahoro umuntu nyuma y’igihe gito ugaba intambara kuri Iran? Ubwo ni ubusazi.”

Yongeyeho ko FIFA iri mu bibazo, iyobowe n’umuntu wemeye guhumwa amaso.

Blatter yanenze kandi umugambi wa Infantino wo kugurisha igice cy’uburenganzira bw’ubucuruzi bw’Igikombe cy’Isi mu gihe kizaza. Uwo mugambi waje guhagarikwa nyuma yo kwamaganwa bikomeye.

Yashinje Infantino gushaka gushyigikirwa mu matora asezeranya amashyirahamwe y’umupira w’amaguru yo mu bihugu amafaranga menshi kurusha ayo yahabwaga.

Ati “Ni umunyagitugu. Abantu bo muri FIFA bambwira ko nta wemerewe kujyana na we muri ascenseur. Ntavogerwa.”

Ku mugambi wo kugurisha uburenganzira bw’Igikombe cy’Isi, yavuze ko Infantino atakimenya imipaka, yongeraho ko wenda akwiye kuzajyanwa mu bitaro by’indwara zo mu mutwe.

Blatter yanenze icyemezo cyo gukuraho igihano cyahawe rutahizamu wa Amerika, Folarin Balogun, nyuma y’ikarita itukura, Trump amaze kugira icyo abivugaho mbere y’umukino ukomeye w’Igikombe cy’Isi.

Yavuze ko amategeko y’umukino agomba gukurikizwa kuri bose, ko adakwiye gusobanurwa uko buri wese ashaka.

Mu gisubizo yahaye AFP, FIFA yifashishije ibyo yari yarasubije Der Spiegel, ihakana ko Infantino yakoze ibidakwiye.

Yavuze ko ingendo akora ziri mu nshingano ze nka Perezida, kandi ko igihano cya Balogun cyakuweho n’inzego z’ubutabera za FIFA zigenga.

FIFA yanahakanye ibivugwa kuri ascenseur, ivuga ko Infantino ayikoresha ari kumwe n’abandi bantu.

Blatter yayoboye FIFA kuva mu 1998, yegura mu 2015 havugwa ibirego bya ruswa, birimo gushaka kugura amajwi. Yagizwe umwere mu manza ebyiri, ariko Komisiyo ya FIFA ishinzwe imyitwarire imuhagarika mu bikorwa by’umupira.

Yavuze ko nta cyo yicuza ku buyobozi bwe. Mu gihe Umuyapani Kozo Tashima yatangaje umugambi wo guhangana na Infantino mu matora, Blatter yashyigikiye Sebastian Coe uyobora World Athletics.

Yavuze ko icy’ingenzi ari uko Infantino atongera gutorwa, ashimangira ko Coe afite imbaraga zo kuyobora. Yavuze ko umuyobozi ukomoka mu Bwongereza, igihugu cyatangiriyemo umupira w’amaguru, yaba ari mwiza.

Blatter yavuze ko ataravugana na Infantino kuva mu ntangiriro za 2016.

Sepp Blatter wayoboye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA yibasiye Infantino