Oumar Sow, uhagarariye umuyobozi w’umudugudu wa Yenne, yavuze ko impanuka yabaye ahagana saa munani z’ijoro ku isaha yaho. Yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ati “Abari ku nkombe na bo bashoboraga kumva induru y’abari mu bwato.”
Umwe mu barokotse yabwiye abapolisi ko mu bwato harimo abantu bagera ku 100, barimo abagore batanu. Umuyobozi wo muri ako gace we yabwiye Reuters ko bwari butwaye abantu 50. Yavuze ko bwagonze urutare ubwo abimukira bavaga mu bwato buto bw’abarobyi bajya mu bwato bunini.
Imiraba yagejeje ku nkombe za Yenne ubwo bwato bwangiritse cyane. Mu byo polisi yabusanzemo harimo ibyangombwa biranga abantu, telefoni zigendanwa n’inyandiko igaragaza ko umuntu yiyandikishije ku ishuri. Abatabazi bashakishije ababuze ku wa Gatatu, biteganyijwe ko basubukura icyo gikorwa ku wa Kane.
Iyo mpanuka yabaye hatarashira ibyumweru bibiri ubundi bwato bwarohamye hafi ya Thieppe, mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bwa Sénégal, bugahitana nibura abantu 39. Ingabo za Sénégal zirwanira mu mazi zatangaje ko zarokoye abarenga 1.400 ku wa Mbere no ku wa Kabiri.
Mu nama y’abaminisitiri yo ku wa Gatatu, Perezida Bassirou Diomaye Faye yagaragaje impungenge z’uko umubare w’abimukira bava mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko bashaka kugera i Burayi wongeye kwiyongera. Yasabye Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu Gihugu gutegura raporo igaragaza ibitera abantu gukora izo ngendo n’ingamba zafatwa.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bimukira (IOM) ryatangaje mu kwezi gushize ko muri uyu mwaka ryari rimaze kubarura nibura abantu 454 bapfuye cyangwa baburiwe irengero mu nyanja hafi y’inkombe za Afurika y’Iburengerazuba. Ryavuze ko bashobora kuba barenze uwo mubare, kuko hari amato menshi aburirwa irengero, ntihagire urokoka cyangwa ngo haboneke ibisigazwa byayo.





Ibitekerezo 0