Minisiteri y’Umutekano w’Imbere yavuze ko umuntu umwe yarokowe, ariko umubare w’ababuriwe irengero utaramenyekana.

Ubwo bwato buto bukozwe mu biti bwarohamiye hagati y’Umurwa Mukuru Dakar n’Umujyi wa Saint-Louis, buri mu rugendo rwerekeza ku Birwa bya Canaries bya Espagne.

Saliou Diouf washinze umuryango Boza Fii ufasha abimukira, yabwiye AFP ko imirambo yose yari imaze kuboneka ku Cyumweru nimugoroba yari iy’Abanya-Sénégal. Ubwenegihugu bw’abandi bari mu bwato bwari butaramenyekana.

Ku wa Mbere mu gitondo habonetse indi mirambo ine yari yaratangiye kubora cyane, irashyingurwa nyuma y’isengesho rusange ryateguwe n’urwego rushinzwe kuzimya inkongi.

Abatabazi bashakishiriza ku nkombe zireshya na kilometero 25, ariko hamwe bakabura aho banyura.

Abayobozi bavuze ko abantu 24 mu bapfuye bamenyekanye, imirambo yabo igashyikirizwa imiryango, mu gihe indi 11 yari itaramenyekana.

Perezida Bassirou Diomaye Faye yihanganishije imiryango y’abapfuye, asaba abaturage kutongera gushyira ubuzima bwabo mu kaga bakora izo ngendo.

Yasezeranyije gukaza urugamba rwo gusenya imiyoboro itegura izo ngendo no guha urubyiruko impamvu zo kugira icyizere mu gihugu.

Umuryango Walking Borders wabaruye abantu 635 bapfiriye mu nzira yo mu Nyanja ya Atlantique yerekeza kuri Canaries hagati ya Mutarama na Gicurasi 2026.

Ku wa Gatanu, Sénégal yafashe ubundi bwato bwari butwaye abimukira 142 berekeza muri Espagne, barimo abagore 23 n’abana bane, babiri muri bo ari impinja.

Hagati aho, ku Kirwa cya El Hierro hatangajwe ibihe bidasanzwe ku wa Gatandatu, nyuma y’ubwiyongere bw’abimukira.

Abantu barenga 3300 bahageze mu bwato bugera kuri 30 kuva Ugushyingo gutangiye, bangana hafi na kimwe cya gatatu cy’abaturage bahatuye, nk’uko abayobozi baho babitangaje.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bimukira rivuga ko ibura ry’akazi, igitutu cy’imiryango n’imiyoboro ifasha abimukira biri mu bituma abantu bava muri Sénégal.

Abantu bashakaga kujya i Burayi baguye mu nyanya bageze ku nkombe ya Sénégal