Yabigarutseho ku wa 21 Ukwakira 2026, ubwo Komisiyo y’Abakozi ba Leta yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi, raporo y’ibikorwa by’umwaka wa 2025/2026.
Iyi raporo igaragaza ko muri uwo mwaka abantu 469.532 basabye akazi ka Leta, barimo abagabo 295.731 bangana na 63% n’abagore 173.801 bangana na 37%.
Imibare igaragaza ko abagore bakomeje kuba bake ugereranyije n’abagabo mu basaba akazi ka Leta ndetse no mu bitabira ibizamini byo kugapiganira.
Mu bantu 49.651 batoranyijwe kugira ngo bitabire ibizamini by’akazi, abagabo bari 31.502 mu gihe abagore bari 18.149.
Mu bahawe akazi 2.512, abagabo bari 1.509 bangana na 60,1%, naho abagore bakaba 1.003 bangana na 39,9%.
Senateri Mureshyankwano yagaragaje ko kimwe mu bibazo bikibangamiye abagore mu gupiganira akazi ka Leta ari imiterere y’ahakorerwa ibizamini, aho usanga nta buryo bwashyizweho bwo korohereza ababyeyi bafite abana bato.
Yasobanuye ko nubwo buri wese afite uburenganzira bungana bwo gupiganira akazi ka Leta, hari imimerere yihariye y’abagore ikwiye kwitabwaho kugira ngo badatakaza amahirwe kubera inzitizi bashobora kurindwa.
Ati “Hari ababyeyi bakora ibizamini bari konsa abana. Nakibonye nk’ikibazo gikomeye kuko niba nyina ari mu kizamini umwana akarira biramubangamira n’abandi bibangamire. Naketse ko ari byo bituma n’abatsindwa baba benshi kurusha abagabo.”
Uyu musenateri yagaragaje kandi ko hari ibindi bibazo bibangamira abakandida, birimo mudasobwa zishaje cyangwa zidakora neza ndetse n’ibibazo bya murandasi, bishobora kugira ingaruka ku mitsindire yabo kandi bitabaturutseho.
Ati “Byanteye kwibaza nti ese aba bantu ba nyiri ibi bigo bikorerwamo ibizamini ni nde ubashyiraho? Bagenzurwa na nde? Numvaga hakabaye hakorwa ubugenzuzi mbere hakamenyekana ibibazo birimo ibyo basanze bitujuje ibisabwa bifasha abakandida gukora ibizamini mu buryo bukwiye bigafungwa cyangwa bigahagarikwa.”
Perezida w’Agateganyo w’Inama y’Abakomiseri ba Komisiyo y’Abakozi ba Leta, Sebagabo Muhire Barnabé, yemeye ko hakiri ibibazo bitandukanye bibangamira abagore mu gihe bapiganira imyanya y’akazi muri Leta.
Yagaragaje ko hari abagore batwite bahitamo kutitabira ibizamini by’akazi, kubera impungenge z’uko bashobora kutagahabwa bitewe n’uko baba begereje kujya mu kiruhuko cy’ububyeyi.
Yasobanuye ko ibyo bidakwiye kuba inzitizi, kuko amategeko yemerera umugore gutangira akazi nubwo yaba ari mu kiruhuko cy’ububyeyi.
Ati “Amategeko ubundi si ko abigena kuko ashobora no gutangira akazi ari mu kiruhuko cy’ububyeyi kuko na cyo gifatwa nk’akazi mu buryo bw’amategeko.”
Sebagabo yagaragaje ko ikindi kibazo gihari ari uko ibigo bikorerwamo ibizamini by’akazi bidafite ahantu habugenewe ho kwita ku bana bato mu gihe ababyeyi babo bari mu bizamini.
Hari kandi ikibazo cy’ingendo ndende abakandida bakora bajya gukorera ibizamini kure y’aho batuye.
Yatanze urugero rw’umuntu utuye i Rwamagana ushobora gusabwa gukorera ikizamini i Nyaruguru, bikaba byatuma ahitamo kutakitabira.
Hagiye gukorwa ubugenzuzi ku bigo bikorerwamo ibizamini
Sebagabo yavuze ko mu biganiro Komisiyo y’Abakozi ba Leta yagiranye na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, hagamijwe gushakira umuti ibyo bibazo, yasabye ko hakorwa ubugenzuzi bw’ibigo byemerewe gukorerwamo ibizamini by’akazi.
Ubu bugenzuzi bugamije kureba niba ibyo bigo bigifite ibikoresho n’ibikorwaremezo bikenewe, birimo mudasobwa zikora neza na murandasi yizewe, kugira ngo abakandida bose bakorere ibizamini mu buryo bungana.
Ati “Twebasabye ko bagomba kugenzura ibigo bikorerwamo ibizamini bari baremereye gukora bakareba niba bigikora neza. Niba bifite ibikoresho byose by’ikoranabuhanga byafasha abantu na murandasi zabyo zikora neza ku buryo uri gukorera mu karere runaka akora kimwe n’uri mu kandi.”
Komisiyo yasabye kandi Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo kongera umubare w’ibigo bikorerwamo ibizamini, kugira ngo abakandida badakomeza gukora ingendo ndende zibagora.
Yasabye ko hanashyirwaho uburyo bwihariye bwo korohereza abagore batwite n’abafite abana bato, kugira ngo bakore ibizamini nta nkomyi.
Ati “Twabasabye ko bagenzura ibyo bigo byose ku buryo ababyeyi bafite abana cyangwa abatwite bagomba gukora biboroheye, hakigwa kuri ibyo bikenewe buri kigo kikemererwa gukorerwamo ari uko kibyujuje cyangwa ibyari byaremerewe mbere bigasabwa kubyuzuza na byo kuko ni ikibazo rwose ababyeyi barabangamiwe.”
Sebagabo yavuze ko hari ababyeyi bagiye baha Komisiyo ubuhamya bw’uko batashoboye kurangiza ibizamini by’akazi kubera abana babo babaga barimo kurira.
Yasobanuye ko bamwe basabwaga kujya kwita ku bana babo, abandi bakabwirwa ko abana babo bari kubangamira abakora ibizamini, bigatuma batakaza umwanya kugeza ubwo iminota yagenewe ikizamini irangiye batarakirangiza.
Ibi bibazo ni byo Komisiyo y’Abakozi ba Leta isaba ko byitabwaho mu kunoza imikorere y’ibigo bikorerwamo ibizamini, kugira ngo abakandida bose, by’umwihariko ababyeyi bafite abana bato, bahabwe amahirwe angana yo gupiganira akazi ka Leta.











Ibitekerezo 0