Ni abayobozi bashyizweho n’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 26 Ukwakira 2026, n’impinduka zatangajwe ku wa 27 Ukwakira 2026.

Aba bayobozi barimo Mukashyaka Claudette wagizwe Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta. Mukashyaka ni inzobere mu bugenzuzi bw’imari, afite ubunararibonye bw’imyaka irenga 15 mu mu bugenzuzi bw’imbere n’imyaka ine mu bugenzuzi bwo hanze.

Kuva mu 2021, yari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubugenzuzi bw’Imbere muri I&M Bank Rwanda. Yanakoze mu Biro by’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta.

Mukashyaka ni na Visi Perezida w’Ikigo cy’Abagenzuzi b’Imbere mu Rwanda, ushinzwe urwego rw’abikorera. Ayobora kandi Komite y’Ubugenzuzi y’Inama y’Ubuyobozi y’Inteko Ishinga Amategeko.

Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu Bukungu yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda, aho yasoje amasomo afite amanota yo ku rwego rwa mbere [distinction].

Perezida wa Komisiyo y’Imari n’Ubukungu, Nsengiyumva Fulgence,  yavuze ko mu kiganiro bagiranye yabagaragarije ko amashuri yize n’imirimo yakoze byamufasha kuzuza neza inshingano ze mu rwego asabirwa kuyobora.

Yavuze ko azubakira cyane ku byiza Urwego rw’Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta bwagezeho no guharanira ko ubugenzuzi bukorwa bukurikiza ibipimo mpuzamahanga.

Icyifuzo bamuhaye ni ugusuzuma impamvu ibigo bimwe umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leya aha inama bitazikurikiza neza, no gukora ku buryo ibigo byose bihabwa ingengo y’imari ya Leta byajya bigenzurwa byose

Undi wemejwe ni Kubwimana Gratien, wagizwe Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta Wungirije.

Yari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubugenzuzi bw’Inzego z’Ibanze, Imishinga, Gahunda n’Ubugenzuzi Bwihariye muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi kuva mu 2024.

Mbere yaho, yakoze imirimo ijyanye n’imari n’Ubugenzuzi bw’imbere mu Rwego Ngenzuramikorere (RURA), muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi no mu ryahoze ari Ishuri Rikuru ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga rya Kigali (KIST).

Senateri Nsengiyumva ati “Mu nama twamugiriye ni uko uko n’umuntu wari usanzwe ukora mu bugenzuzi bw’imishinga ikorera mu nzego z’ibanze yafasha inzego kurushaho kwita ku nama z’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta.”

Iyi komisiyo kandi yasuzumye ibikubiye mu mwirondoro wa Zigira Alphonse, wagizwe Umuyobozi Mukuru Ikigo cy’Igihugu cy’Amaposita mu Rwanda

Zigira yavutse mu 1977, akaba afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu by’ikoranabuhanga. Yakoze imirimo itandukanye ndetse yagaragarije abasenateri ko yagize uruhare mu buryo ikoranabuhanga rigenda ritera imbere mu Rwanda.

Mu biganiro yagiranye na Komisiyo y’Ubukungu n’Imari, yagaragaje ko ibyo yize byamufasha kuzuza inshingano asabirwa, agirwa inama y’uko iposita yakoraga bya gakondo ikwiye kuvugururwa hakibandwa ku gukoresha ikoranabuhanga akagira ibyo ahindura.

Yavuze ko kwigira ku bindi bihugu byateye imbere mu by’iposita.

Abasenateri bamusabye gukora isesengura ku mbaraga ikigo gifite ariko hakanakorwa amavugurura mu mikorere y’iposita.

Senateri Nsengiyumva ati “Abaturage bamenyereye ko iposita ikora bya gakondo kandi turi mu gihe cy’ikoranabuhanga, dusanga rero kuvugurura imikorere y’ikigo cy’igihugu cy’amaposita hibandwa ku gukoresha ikoranabuhanga mu mitangire ya serivisi z’icyo kigo ni zo nama twagiye ku buryo azubahirije zatuma agira icyo ahindura.”

Komisiyo y’Ubukungu n’Imari yasanze bafite ubumeyi bwatuma buzuza inshingano bahawe isaba ko bemezwa.

Abasenateri 24 batoye bemeza ko aba bayobozi basanga bujuje ibisabwa byamufasha kuzuza inshingano zabo.

Abakomiseri bemejwe….

Abakomiseri bashyizweho muri Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu ni Nyiragwaneza Athanasie, Bangayandusha Viateur, Umutoni Aissa.

Perezida wa Komisiyo y’Imiyoborere n’Uburenganzira bwa Muntu, Gasana Alfred yavuze ko basuzumye inshingano za Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu, ibireba Inama y’Abakomiseri n’ibisabwa kuri iyo myanya banaganira na bo basanga bafute ubumenyi.

Nyiragwaneza Athanasie wagizwe Komiseri yari Umunyabanga muri Panafrican Movement, yanabaye umudepite.

Bangayandusha Viateur, afite Masters mu mategeko  yakuye muri Dar es Salaam University, akagira A0 yakuye muri ULK. Yabaye umuyobozi ushinzwe amasomo muri ILPD ndetse akaba ukwarimu wa kaminuza muri UoK..

Umutoni Aissa afite impamyabushobozi ya Masters mu mategeko [International Human Rights Law], yakuye mu Bwongereza, Bachelors Degree yakuye muri ULK, imirimo yose yakoze yayikoreye muri Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu.

Yavuze ko abasabiwe kwemezwa bose bagaragaje ko basashyira imbaraga mu gukumira no gukemura ibibazo bibangamiye uburenganzira bwa muntu no kujya inama.

Bagiriwe inama yo gushimangira ishyirwa mu bikorwa ibyifuzo nama ku bijyanye n’uburenganzira bwa muntu, gukomeza guteza imbere uburenganzira bwa muntu hibandwa ku byiciro byihariye harimo abafite ubumuga n’abana, no guteza imbere ikoranabuhanga mu kazi kabo.

Iyi komosiyo yemeje ko yasanze bose bemeje ibisabwa byatuma bakora akazi kabo neza.

Dr Uwamariya Valentine yemejwe ku mwanya wa Ambasaderi

Dr. Uwamariya Valentine yari asanzwe ari umusenateri muri Sena, umwanya yagiyemo yari yarabanje kuba Minisitiri muri Minisiteri y’Ibidukikije, Minisiteri y’Uburezi, Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango n’ahandi.

Perezida wa Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Umutekano, Hadija Ndangiza Murangwa yavuze ko nyuma yo kuganira na we basanze yarabaye Umusenateri, Minisitiri mu gihe cy’imyaka itandatu muri Minisiteri zitandukanye n’ibindi.

Dr Uwamariya usabirwa guhagararira u Rwanda muri Suede yavuze ko azakomereza ku byo uwo asimbuye yakoze ariko akanakomeza kwagura umubano, agashyira imbaraga mu burezi, aharanira ko abanyeshuri babona buruse muri Suede barushaho kwiyongera.

Yanavuze ko azarushaho kwegera Abanyarwanda baba muri Suede kugira ngo imikoranire irusheho kwiyongera. Yanashimangiye ko azakomeza gukora ubuvugizi ku bijyanye no guteza imbere ibidukikije hagamijwe guteza imbere imishinga mito n’iciriritse.