Umurambo w’uyu mugabo wabonetse tariki ya 1 Ugushyingo 2026 uboneka mu Mudugudu wa Cyiri mu Kagari ka Nawe mu Murenge wa Rubona mu Karere ka Rwamagana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubona, Mukamana Chantal, yabwiye IGIHE ko uyu mugabo yari amaze igihe kinini afitanye ibibazo n’umugore we, ibyatumye uyu mugore n’abana bamusiga mu nzu bajya kwikodeshereza.

Ati “ Ejo abaturage babonye inzu yiriwe ikinze barayikingura basanga umuntu yapfuye ariko banabona umuti wica udukoko bikekwa ko yanyweye. Uwo mugabo yari yaragiranye  amakimbiranye n’umugore we, umugore aramuhunga ajya kwikodeshereza. Ikindi na mbere yafunzwe umwaka azira guhohotera umugore we, ubu rero abaturage bavuga ko kuba wenyine byari byaramuyobeye ku buryo dukeka ko aribyo byatumye yiyahura.”

Gutifu Mukamana yakomeje avuga ko atari inshuro ya mbere uyu mugabo yari yiyahuye kuko hari n’indi nshuro yabigerageje abaturage bakamutesha, yakebuye abaturage bafitanye amakimbirane mu miryango abasaba kugana ubuyobozi bukabafasha kuyakemura byakwanga bakagana inkiko zikabafasha aho kwicana no kwiyahura.

Uyu muyobozi yavuze ko kandi Urwego rw’Ubugenzacyaha rwahageze hakaba hari gukorwa iperereza ngo hamenyekane niba koko yaba yiyahuye cyangwa hari uwamugiriye nabi.