Iki kirombe cyagwiriye aba baturage mugitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Ugushyingo 2026, aho giherereye mu Mudugudu wa Bigaga mu Kagari ka Karambi mu Murenge wa Rubona mu Karere ka Rwamagana.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubona, Mukamana Chantal, yabwiye IGIHE ko iki kirombe cyari gisanzwe gicukurwamo amabuye yo kubakisha, aho cyagwiriye abaturage bane bari bari kuyacukura, umwe yitaba Imana mu gihe abandi batatu bo bakomeretse.
Gitifu Mukamana yavuze ko umugabo wahise apfa yari afite imyaka 52 mu gihe abakobwa babiri n’umusore umwe ari bo bakomeretse ku maguru no mu gatuza kuri ubu bakaba bajyanywe kuvurirwa mu bitaro bya Rwamagana.
Ati “Abakoresha ibirombe bakubahiriza inama bahabwa n'Urwego rushinzwe ibya mine na kariyeri, mu bihe by'imvura bakirinda gucukura ahashobora kubashyira mu kaga.”
Kuri ubu umurambo wajyanywe ku bitaro bya Rwamagana kugira ngo ukorerwe isuzuma, abakora mu birombe bakaba bakoreshejwe inama basabwa kwirinda gucukura ahantu horoshye muri ibi bihe by’imvura.






Ibitekerezo 0