Ibi byabaye ku mugoroba wo ku wa 10 Ugushyingo 2026, bibera mu Mudugudu wa Gacaca mu Kagari ka Buhindure.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko Nambajimana yamenaguye ibirahuri by'inzu ibamo uyu mukozi, avuga ko ashaka kumwica.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigeyo, Niyodusenga Jules, yatangaje uyu muturage yateye DASSO amuziza kugira uruhare mu gufata umuvandimwe we w’igihazi.
Ati “Amakuru y’ibanze twamenye ni uko icyo bapfuye ari uko ari umwe mu bagize uruhare mu gufata mukuru we w'igihazi wagiye afatirwa mu batega abantu mu nzira akabambura, ndetse yaranatoboraga amazu y’abaturage. Ubwo rero nyuma yo gufata uwo mwene nyina, aramuhigira ngo azamuhorera, ari na ko byaraye bigenze ubwo yateraga uwo mu-DASSO mu masaha y’akagoroba.”
Nambajimana kuri ubu afungiwe kuri sitasiyo y'Urwego rw'Ubugenzacyaha ya Kivumu.





Ibitekerezo 0