Aba bose batawe muri yombi mu rukerera rushyira kuri uyu wa gatatu, tariki 21 Ukwakira 2026, mu Murenge wa Gihango ho mu Kagari ka Murambi.

Mu bafashwe harimo batatu bagekwaho kugura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe, aho umukuru muri bo afite imyaka 38 mu gihe umuto afite imyaka 21.

Abandi bane bafashwe bakekwaho gutegera abantu mu nzira bakabacucura ibyabo no kuba mu itsinda ry’ibihazi, aho umukuru muri bo afite imyaka 30 mu gihe umuto afite imyaka 20.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, SP Sylvestre Twajamahoro yabwiye IGIHE ko aba bafashwe bose bashakishwaga, ndetse imyirondoro yabo yatanzwe n’abitabiriye inteko z’abaturage.

Ati “Aba bose bafashwe bagiye batangwa n’abaturage mu nteko z’abaturage, bashakishwaga. Iyi mikwabu yakozwe izahoraho, kuko hafashwemo abahungabanyaga umutekano w’abaturage,

abagura bakanacuruza amabuye y'agaciro mu buryo butemewe.bariya bandi na bo bari basanzwe bari ku rutonde rw’abatega abantu bakabamburira mu nzira.”

Yibukije abitwikira ijoro bakajya mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko kubicikaho burundu kuko hari inzira zemewe byagakozwemo..

“Hari inzira zigenwa n'amategeko ushaka gukora ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro anyuramo kugira ngo abyemererwe, mu rwego rwo kwirinda akajagari n'izindi ngaruka zituruka ku bucukuzi zirimo nko kwangiza ibidukikije, impfu zituruka ku kugwirwa n'ibirombe kuko ababikora nta byangombwa, nta bwishingizi baba bafite, tukaba dusaba ko ushaka gukora uyu murimo yakurikiza amategeko. kuko abazabirengaho batazigera bihanganirwa na Polisi y’u Rwanda.'’

 Mu ngingo ya 438 yo mu itegeko nimero 01/2012 ryo kuwa 02 Gicurasi 2012 rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda aho riteganya igihano ku wahamwe n’icyo cyaha kingana n’igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku mwaka umwe  n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni 3 Frw kugeza kuri miliyoni 10 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Abafashwe bose kuri ubu bafungiwe  kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gihango.