Byabereye mu Murenge wa Boneza mu gitondo cyo kuri uyu wa 29 Ugushyingo 2026, nyuma y’uko umubiri wa Uwoyezantije Narcisse wishwe muri Jenoside ubonetse mu Kagari ka Bushaka, Umudugudu wa Kinunu.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Boneza, Ukwishaka Titien, yahamirije IGIHE aya makuru.
Ati “Ni byo koko uriya mubyeyi yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, akurikiranyweho guhisha amakuru y’aho umubiri w’umugabo we wazize Jenoside yakorewe Abatutsi uri. Aya makuru yamenywe uyu munsi nyuma yo kubona umubiri we, aho wari warashyinguwe ariko umuvu w’amazi ukaza kuwutaburura.”
Amakuru IGIHE yamenye n’uko uyu mugore yemereye ubuyobozi ko atigeze atanga amakuru y’ahari umubiri w’umugabo we kugira ngo ushyingurwe mu cyubahiro akanabisabira imbabazi, ndetse ko nyuma yo kwicwa yafatanyije n’abandi baturage babiri bakongera gucukura icyobo bamushyiramo neza basubizaho itaka, kuko abicanyi bari bamushyinguye hejuru.
IGIHE yanamenye amakuru ko uyu mubyeyi wafunzwe, yishe umwana yari yarabyaranye na nyakwigendera, wari ufite imyaka ibiri y’amavuko, amunaze mu Kiyaga cya Kivu, ndetse yanamwireze muri Gacaca agakatwirwa igihano cy’imirimo ifitiye igihugu akamaro mu gihe cy’imyaka ibiri.
Nyirabashyitsi afungiwe kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB ya Ruhango.





Ibitekerezo 0