Yabigarutseho nyuma yo kwakirwa na Minisitiri w’Intebe wa Centrafrique, Félix Moloua. Ibiganiro byabo byibanze ku kumugezaho ibyavuye mu biganiro Rugwabiza yagiranye n’abagize Akanama gashinzwe Umutekano mu cyumweru gishize.
Yamugejejeho kandi ibyerekeye raporo y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni kuri Centrafrique, yashyikirijwe ako Kanama ku wa 20 Ukwakira.
Rugwabiza yavuze ko ibihugu byose uko ari 15 bigize Akanama gashinzwe Umutekano byashyigikiye ibyo Centrafrique imaze kugeraho mu mahoro, umutekano n’ituze, binashishikariza gukomeza kubishimangira.
Icyakora byanagaragaje ko mu bice bimwe by’igihugu amahoro n’umutekano bitarashinga imizi mu buryo buhamye.
Ati “Twashimangiye ku bagize Akanama gashinzwe Umutekano ko nubwo intambwe zatewe n’ibyagezweho ari ingenzi, bitarakomera bihagije kandi bikeneye ubufasha bwabo buhoraho kandi bukomeza, bashyize hamwe kugira ngo birusheho gushimangirwa.”
Yasobanuye ko ari muri urwo rwego yasabye ko impinduka mu butumwa bwa Loni zikorwa buhoro, mu buryo bwitondewe kandi bufasha kubungabunga ibyagezweho.
Ati “Twabanasabye kutihutira kujya mu gihe cy’inzibacyuho, ahubwo hakabaho inzibacyuho ikorwa buhoro kandi mu bushishozi, ituma ibyo byose bimaze kugerwaho birushaho gushimangirwa.”
Ubutumwa bwa Rugwabiza bushimangira ko intambwe Centrafrique yateye zikwiye gukomeza gushyigikirwa n’abagize Akanama gashinzwe Umutekano, kugira ngo amahoro n’ituze birusheho gushinga imizi.






Ibitekerezo 0