Foxtime.cd yatangaje ko abatangabuhamya bavuze ko aba bagabo babanje guterana amagambo, ariko bidatinze batangira gukubitana ibipfunsi.
Abashinzwe umutekano ku kibuga cy’indege bafatanyije na bamwe mu bari aho batabaye, barabakiza mu gihe umwuka wari umaze kuba mubi cyane.
Amakuru iki gitangazamakuru cyahawe n’abantu batandukanye bari aho avuga ko uwo muyobozi wungirije w’ibiro ashobora kuba yaragiriye nabi umukozi wa Depite Kulamba abisabwe na Minisitiri ushinzwe Ingengo y’Imari mu Ntara ya Maniema, Kamanyola.
Icyakora, uruhare rwa Kamanyola nta bimenyetso rwatangiwe.
Foxtime.cd yatangaje ko iyi mirwano yateye uburakari mu baturage no mu miryango itari iya Leta i Kindu, bayifata nk’igikorwa giteye isoni kandi kibabaje.
Banenze kuba abantu bafite inshingano mu nzego za Leta cyangwa bakorana n’abayobozi barwaniye ku kibuga cy’indege, ahantu hakwiye kurangwa n’umutekano n’ikinyabupfura.
Umwe mu bantu batanze ibitekerezo muri ako gace yabajije ati “Bishoboka bite ko abantu bafite ububasha bwa Leta cyangwa bari hafi y’abafata ibyemezo bagaragaza imyitwarire nk’iyi?”
Abaturage basabye ko hatangizwa iperereza kuri iyi mirwano kugira ngo hamenyekane uruhare rwa buri wese, harimo no gusuzuma ibivugwa kuri Minisitiri Kamanyola.
Basabye kandi ko ababigizemo uruhare bafatirwa ibihano bikwiriye.





Ibitekerezo 0