Imibare yatangajwe na Guverinoma ya RDC ku wa 28 Ugushyingo 2026, igaragaza ko iki cyorezo gikomeje gukaza umurego, nubwo hashyizwe imbaraga mu bikorwa byo kukirwanya no gukumira ikwirakwira ryacyo.

Iki cyorezo cyatangajwe bwa mbere ku wa 15 Gicurasi 2026. Ni ku nshuro ya 17 Ebola yibasiye RDC, ariko iyi ni yo imaze guhitana abantu benshi mu mateka y’iki gihugu.

Iyi virusi ya Ebola yiswe ‘Bundibugyo’, ntirabonerwa urukingo cyangwa umuti wihariye byemewe gukoreshwa.

Reuters yatangaje ko iki cyorezo ari icya kabiri mu bimaze guhitana abantu benshi mu mateka ya Ebola ku Isi, nyuma y’icyibasiye Afurika y’Iburengerazuba hagati ya 2014 na 2016.

Icyo gihe, Ebola yahitanye abantu barenga 11.000 mu bihugu bya Guinée, Liberia na Sierra Leone, mu gihe abayanduye barengaga 28.600.

Umutekano muke, ubushobozi budahagije ndetse no kuba hari abaturage batizera inzego z’ubuzima, biri mu bikomeje kudindiza ibikorwa byo kurwanya iki cyorezo muri RDC.

Imibare y’Ikigo Nyafurika gishinzwe Kurwanya no Gukumira Indwara (Africa CDC), igaragaza ko abarenga 60% by’abamaze guhitanwa na Ebola bapfiriye hanze y’ibigo by’ubuvuzi.

Ibi bikomeje gutera impungenge kuko abarwayi batashyizwe mu kato bashobora kwanduza abo mu miryango yabo n’abandi bahura na bo.