Mu kiganiro yagiranye na Gaspard G na TF1 Info, Glucksmann yavuze ko yabonye ayo mashusho kuri televiziyo ubwo yari yinjiye mu cyumba cyakirirwamo abashyitsi.
Yavuze ko akeka ko uwafataga ayo mashusho yari yihishe mu gihuru, afata interahamwe z’Abahutu zica abasivili b’Abatutsi.
Ati “Ayo mashusho yaranshegeshe. Ni ukuvuga ko Isi yacecetse, maze menya ko ngiye gukora ku Rwanda.”
Glucksmann yabajijwe impamvu, ubwo yari afite imyaka 25, yahisemo kujya mu Rwanda gukora filime mbarankuru ‘Tuez-les tous’, aho guhita yinjira mu bikorwa bya politiki.
Yasobanuye ko icyari kimushishikaje ari ugusobanukirwa ibyabaye no gushyira ukuri ahagaragara, mu gihe uruhare rw’u Bufaransa na Jenoside ubwayo bitavugwagaho cyane.
Ati “Twashakaga gusobanukirwa kandi twashakaga gushyira ukuri ahagaragara. Icyo gihe, uruhare rw’u Bufaransa rwavugwagaho gake cyane, ndetse na Jenoside ubwayo ikavugwaho gake cyane.”
Yavuze ko hari ukumvikana mu banyapolitiki kwatumaga ibyo bibazo bisa n’ibihishirwa, ntibihabwe umwanya mu biganiro.
Mu byamukoze ku mutima ubwo yakoraga kuri iyo filime, Glucksmann yagarutse ku mubyeyi witwa Jeanne, warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bari mu kigero kimwe, washakishaga umurambo wa nyina mu byobo byari birimo imibiri myinshi i Kigali.
Glucksmann yasobanuye ko umunuko w’imirambo wakomezaga kubabaho iminsi myinshi. Nyuma yo kongera guhura na Jeanne, yamubwiye ko uwo munuko washize.
Jeanne yamusubije ko gushira kwawo bitagombaga gutuma bahagarika umurimo bari baratangiye.
Ati “Gushira k’uwo munuko ntibikwiye kubabuza gukomeza umurimo wanyu, kuko mugomba kuwukora ku bwacu.”
Glucksmann yavuze ko ubu u Bufaransa bwemera ku mugaragaro ibyo bo basobanuraga icyo gihe ku ruhare rwabwo.
Iki kiganiro kiri mu ruhererekane rw’ibiganiro bya politiki bitegurwa mu gihe u Bufaransa bugana ku matora ya Perezida yo mu 2027. Glucksmann ni umwe mu bakandida bitegura guhatanira gusimbura Emmanuel Macron mu 2027.



Ibitekerezo 0