Amakuru agaragaza ko Guverinoma ya RDC na FRN zombi zashimangiye ko ziteguye kubahiriza ibyo zari zaremeye mu biganiro byabanje.
Biteganyijwe ko mu cyumweru gitaha hazaba ibiganiro hakoreshejwe ikoranabuhanga, bizibanda ku guhagarika imirwano. Nyuma, impande zombi zizahurira i Doha mu biganiro by'imbonankubone, nubwo itariki itaramenyekana.
Qatar, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n'u Busuwisi bizagira uruhare mu buhuza, mu gihe Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe na Togo bizaba ari indorerezi.
Gusa, nubwo abahuza bavuga ko hari ibimenyetso bitanga icyizere, guhagarika imirwano biracyari ikibazo gikomeye, kuko ibiganiro bikiri mu ntangiriro.
Ku rundi ruhande, hari intambwe imaze guterwa ku kibazo cy'abafunzwe. Bivugwa ko hari gutegurwa ikindi gikorwa cyo kurekura imfungwa, ndetse ko hasigaye gukemura ibibazo bijyanye n'uko icyo gikorwa kizashyirwa mu bikorwa.





Ibitekerezo 0