Minisitiri w’Intebe, Donald Tusk, yavuze ko kuba byaguye hafi y’ahaberaga imyitozo ya gisirikare y’ibihugu bishyigikiye Ukraine byakozwe nkana aho kuba  impanuka.

Nta muntu wakomeretse, icyakora  Pologne yavuze ko ari ubushotoranyi bukomeye bwakozwe n’u Burusiya.

Minisitiri w’Ingabo wa Pologne, Władysław Kosiniak-Kamysz, yavuze ko iyo misile yaguye mu gace k’icyaro ka Nowy Lipowiec, mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba bw’igihugu, ku ntera ya kilometero hafi 50 uvuye ku mupaka wa Ukraine.

Umunyamabanga Mukuru wa OTAN, Mark Rutte, yamaganye ibyo yise “ibikorwa bikomeye byo kuvogera ikirere cya Pologne”, avuga ko indege z’intambara z’uwo muryango zahise zoherezwa mu kirere.

Rutte utegerejwe i Varsovie ku wa Gatandatu yakomeje ati “Ibi byabaye birimo akaga kagaragarira buri wese. Ni ingaruka z’intambara u Burusiya bukomeje gushoza kuri Ukraine.” 

Iki gisasu cyaguye ahari kubera imyitozo ya gisirikare ya OTAN. Iyi myitozo yiswe ‘Koalicja 2026’, iri kubera mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba bwa Pologne ikaba iyobowe n’u Bwongereza n’u Bufaransa.

Yitabiriwe n’ibihugu 11 byo mu ihuriro ry’ibihugu byiyemeje gushyigikira Ukraine, rizwi nka ‘Coalition of the Willing’. Biri kwitegura inshingano bishobora kuzagira mu gihe haboneka amasezerano y’amahoro muri Ukraine.

Ba Minisitiri b’Ingabo b’u Bwongereza, u Bufaransa, Pologne, Estonia na Lithuania basuye ikigo cya gisirikare iyo myitozo irimo kuberamo.

Minisitiri w’Ingabo w’u Bwongereza, Wes Streeting, yavuze ko ibyabaye ari “urundi rugero rw’ubushotoranyi bw’u Burusiya bugamije gucamo ibice u Burayi no guca intege abafatanyabikorwa ba Ukraine kugira ngo bareke kuyishyigikira mu rugamba rwo guharanira ubwisanzure na demokarasi.”

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Andy Burnham, wari i Bruxelles, yavuze ko iby’iyo misile “bidashobora kwihanganirwa na gato.”

Perezida w’Inama y’Ubumwe bw’u Burayi, António Costa, yagaragaje ko ashyigikiye abaturage ba Pologne, avuga ko u Burusiya bukwiye kwicara ku meza y’ibiganiro kugira ngo intambara irangire.

Ibi byabaye nyuma y’umunsi umwe ibihugu 40 byitabiriye inama ya ‘Coalition of the Willing’ i Berlin mu Budage, bikongera kwiyemeza gukomeza gushyigikira Ukraine. 

Muri iyo nama, Chancelier w’u Budage, Friedrich Merz, yavuze ko ibiganiro by’amahoro n’u Burusiya bikwiye kuba vuba, bikabera mu gihugu kitagira aho kibogamiye.

U Burusiya bumaze imyaka irenga ine buhanganye na Ukraine. Ibihugu byombi bikomeje kumishanyaho ibisasu. Ku wa Gatanu, nibura abantu umunani bishwe mu bitero u Burusiya bwagabye kuri Ukraine, bukoresheje misile na drone. Mu ho bwibasiye harimo ibiraro bitatu byambukiranya uruzi rwa Dnipro i Kyiv na sitasiyo ya gari ya moshi i Lviv.

Hari hashize iminsi mike Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yihanangirije Ukraine ko izahura n’ingaruka “zibabaje” kubera ibitero yagabye inshuro nyinshi ku kiraro cyambukiranya umuhora w’amazi wa Kerch, gihuza u Burusiya na Crimée, agace ka Ukraine bwigaruriye.