Mu biganiro byabaye kuri uyu wa Gatanu, Umuyobozi ushinzwe politiki y’itangazamakuru muri Minaloc, Peacemaker Mbungiramihigo, yavuze ko politiki nshya y’itangazamakuru bikenewe ko ijyana n’igihe ndetse n’ikoranabuhanga rikoreshwa muri uru rwego.
Yagize ati “Turimo kwakira ibitekerezo bitandukanye bivuye mu banyamakuru, inzego za leta n’iz’abikorera, sosiyete sivile, abafatanyabikorwa mu iterambere, za kaminuza n’abandi bizadufasha mu kuvugurura politiki y’itangazamakuru.”
Mbungiramihigo yavuze ko politiki nshya y’itangazamakuru izatuma hari n’andi mategeko bizaba ngombwa ko avugururwa.
Ati “Iyi politiki izatanga umurongo w’uburyo urwego rw’itangazamakuru rushobora guhabwa ubushobozi buvuye muri leta n’abafatanyabikorwa bayo, abikorea kimwe n’imiryango itegamiye kuri leta.”
“Mu gihe nta bushobozi mu bukungu, itangazamakuru ntirishobora gutanga umusaruro. Uburyo bwo gushyigikira urwego rw’itangazamakuru na bwo buzigwaho muri politiki nshya ishobora gutorwa mu minsi ya vuba.”
Umuhuzabikorwa w’urwego rw’abanyamakuru baharanira amahoro (PAX PRESS), Albert Baudouin Twizeyimana, yavuze ko iyo politiki nshya izagena uburyo ibijyanye n’itangazamakuru n’itumanaho byigishwa muri za kaminuza bijyanye n’igihe, uko itangazamakuru ryakorwa muri iki gihe cy’ikoranabuhanga ryihuta n’uburyo uru rwego rwatera imbere mu bukungu.
Solange Ayanone, umunyamakuru w’inararibonye muri uyu mwuga, yavuze ko leta ikwiye kugira amafaranga make ikata imisoro y’abantu n’ibikorwa by’ubucuruzi kugira ngo haboneke ayo gushyigikira urwego rw’itangazamakuru.
Ayanone yavuze ko inkuru zicukumbuye ari zo zihanzwe amaso mu gihe kiri imbere kugira ngo haboneke ibitandukanye n’ibitangazwa ku mbuga nkoranyambaga.
Mu gihe hari abavuga ko abakora itangazamakuru bagomba kuba barabyize, Berna Namata, umunyamakuru akaba n’umwanditsi mukuru kuri Rwanda Today, asanga bikenewe ko abaganga, abanyamategeko n’izindi nzobere binjira mu itangazamakuru kugira ngo babe bumva neza ibyo bakora.
Ati “Dukeneye impinduka zemerera abanyamwuga batandukanye kuba abanyamakuru mu gihe baba babyiyumvamo.”
Rene Anthere Rwanyange, umunyamakuru wa Panorama, ashimangira ko umunyamakuru akwiye kuba yararangije kaminuza, icyo yaba yarize cyose ariko abatarize itangazamakuru bakabanza guhabwa amahugurwa abinjiza mu mwuga.





Ibitekerezo 0