Aba bantu batawe muri yombi ku wa 30 Ukwakira 2026. Polisi yavuze ko aba Bashinwa bakuwe mu gihugu cyabo bijejwe akazi mu mu ruganda rukora batiri muri iki gihugu cyo mu Majyaruguru y’u Burayi.

Mu itangazo, Polisi yavuze ko inakeka ko hari ibyaha byakozwe mu bikorwa byo gutegura uko bakwinjizwa muri Finlande.

Polisi yavuze ko iperereza ry’ibanze rireba ibikorwa n’abakozi b’ikigo cyo muri Finlande gishakira ibindi bigo abakozi, ndetse na sosiyete yo mu Bushinwa yari umukiliya wacyo.

Ambasade y’u Bushinwa i Helsinki ntiyahise isubiza ubutumwa bwa Reuters bwayisabaga kugira icyo ivuga kuri iki kibazo. Abantu bane muri abo bantu icyenda bafashwe bafunzwe by’agateganyo mu gihe iperereza rigikomeje.