Yabitangaje kuri uyu wa Kane, tariki ya 12 Ugushyingo 2026, mu muhango wabereye i Beijing, wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 160 y’amavuko ya Sun Yat-sen, wabaye umwe mu bayoboye impinduramatwara yo mu 1911 yahiritse ubutegetsi bw’abami mu Bushinwa.

Mu ijambo i Beijing, Xi yavuze ko kongera guhuza Taiwan n’u Bushinwa ari inshingano y’amateka Ishyaka ry’Abakomunisiti riri ku butegetsi ridashobora guteshukaho.

Yagize ati “Amateka ntashobora guhagarikwa. Kongera guhuza igihugu cyacu mu buryo bwuzuye bigomba kugerwaho, kandi nta gushidikanya ko bizagerwaho.”

Xi yashimangiye ko u Bushinwa bushyigikiye ko Taiwan yongera kuba igice cyabwo binyuze mu nzira z’amahoro, hashingiwe kuri politiki y’igihugu kimwe gifite uburyo bubiri bw’imiyoborere, izwi nka One Country, Two Systems.

Yavuze ko Beijing yiteguye kugirana ibiganiro na Taiwan, ariko hakubahirizwa ihame ry’uko u Bushinwa ari igihugu kimwe.

Yanasabye Abashinwa bose, barimo abatuye muri Taiwan, gushyira hamwe mu kurwanya ibikorwa by’abashaka ko icyo kirwa cyigenga burundu.

Nubwo u Bushinwa bufata Taiwan nk’igice cy’ubutaka bwabwo, ubuyobozi bw’iki kirwa gifite ubutegetsi bwihariye bukomeje kwamagana icyo cyifuzo.

Perezida wa Taiwan, Lai Ching-te, n’ishyaka rye rya Democratic Progressive Party (DPP), bashimangira ko abaturage ba Taiwan ari bo bafite uburenganzira bwo kwihitiramo ahazaza habo.

Beijing ishinja Lai gushyigikira ubwigenge bwa Taiwan, ari na yo mpamvu yanze kugirana ibiganiro na we.

Amakimbirane hagati y’u Bushinwa na Taiwan afitanye isano n’intambara y’imbere mu Bushinwa yarangiye mu 1949, ubwo Ishyaka ry’Abakomunisiti ryatsindaga ubutegetsi bwa Repubulika y’u Bushinwa.

Abari bagize ubwo butegetsi bahungiye muri Taiwan, bakomeza kuyiyobora, mu gihe Abakomunisiti bashyizeho Repubulika ya Rubanda y’u Bushinwa ku butaka bunini bw’igihugu.

Kuva icyo gihe, Beijing yakomeje gufata Taiwan nk’igice cyayo kigomba kongera guhuzwa n’ibindi bice by’igihugu, mu gihe Taiwan ikomeje kugira ubuyobozi, igisirikare n'inzego zayo bwite.